RFL
Kigali

Rulindo: Umusaza w'imyaka 85 yicukuriye imva azashyingurwamo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/04/2024 8:15
1


Umusaza w'imyaka 85 wabyaranye n'abagore babiri abana 15 yatangaje ko yicukuriye imva yo kuzamushyinguramo, ahamya ko yabitewe nuko asanga mu myaka 20 azaba yarapfuye.



Umukambwe witwa Hakizinshuti Claude w’imyaka 85 y’amavuko utuye mu kagari ka Rwiri, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, yacukuriye imva azashyingurwamo yitabye Imana.

Aganira na TV1, uwo musaza ufite abagore babiri n'abana 15 yemeje ko ariwe wicukuriye imva yo kuzamushyinguramo mu gihe azaba yitabye.

Habinshuti avuga ko nubwo hari abavuga ko yikunguriye ariko we yahisemo gucukura iyo mva yiyubakiye kugira ngo atazagira umuntu n'umwe azarushya ubwo azaba amaze gupfa.

Yagize ati: “Ubu nsigaje imyaka ibiri cyangwa itatu, itanu, nahisemo kubaka iyo mva ndayicukura, nshyiraho amatafari byose birahari”.

Umwe mu bana be yabwiye TV1 ko igitekerezo cyo gucukura imva azashyingurwamo kitabatunguye kuko yari akimaranye igihe kirekire.

Nubwo hari bamwe mu baturage banenze ibyakozwe n'uwo musaza abaturanyi be bavuze ko ibyo yakoze nubwo byabatunguye ariko yiteganyirije uburyo azashyingurwamo. 

Imva Habinshuti avuga ko yacukuwe kugira ngo napfa atazarushya abazamushyingura 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alfred1 week ago
    ndumva.ataribyiza.kwicukurira.imva.kuko.byatera.abantu.ubwoba





Inyarwanda BACKGROUND