RFL
Kigali

Inkuru y’urukundo rwa Shax na Dely, abageni bafashije King James gukora Album ebyiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2024 15:52
0


YIminsi 691 irashize, umugabo witwa Shax ateye intambwe yambika impeta y’urudashira umukunzi we Dely bamaranye imyaka ibiri, kuko bakoze ubukwe tariki 12 Kamena 2022, bwabereye mu Mujyi wa Golden muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Aba bombi ni bo bagize uruhare mu ikorwa rya zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya Gatandatu, ndetse n’indirimbo ‘Ejo’ iri kuri Album ya munani ya King James.

Ubwo King James yari muri Amerika mu 2022, iyi ndirimbo ‘Ejo’ yaririmbye mu bukwe bwa Shax na Dely nk’impano ikomeye yabageneye ku munsi w’abo udasanzwe.

Iyi ndirimbo yagiye hanze bigizwemo uruhare na Shax Media, kompanyi ya Shax na Dely isanzwe ikora ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amashusho n’ibindi. 

Iyi kompanyi n’iyo yahisemo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo ya King James, ndetse igira n’uruhare mu kuyisakaza ku mbuga zinyuranye.

Mu nkuru batambukije ku rubuga rw’abo, bavuze ko bahuye bwa mbere mu 2015 ubwo bihuzaga n’itsinda rya Malaika, Ju, Ganza, Allan, Yannick, J Pac ndetse na Christian bari bahuriye ku mushinga bakoragaho.

Icyo gihe, Malaika yasabye Dely kwihuza naririya tsinda nk’ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uriya mushinga. Ubwo Dely yiteguraga kujya muri Amerika, yasabye ririya tsinda kongera guhura bagirana ibiganiro byari bishamikiye kuri uriya mushinga.

Dely yanavuganye ku murongo wa Telefoni na Shax by’igihe kirekire, baganira ku buhanzi n’ibindi batatekerezaga ko bavugana. Igihe cyarageze bahurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, noneho baramenyana birushijeho.

N’ubwo ku ruhande rwa buri umwe, nta n’umwe watekerezaga ko bashoboraga gukundana, umutima wa buri umwe wakomeje kumwumvisha ko bishoboka. Bagiye babaho mu buzima bwatumye batabonana umunsi ku munsi, ariko bakomezaga kuvugana.

Shax avuga ko ariwe wateye intambwe ya mbere asaba urukundo Dely. Muri iki kiganiro, Dely yavuze ko yanyuzwe n’igihe umukunzi we yamusabaga urukundo, cyane cyane mu ijoro rimwe bari muri Central Park, ndetse n’igihe yamusangaga mu kazi ahitwa Dream Penthouse Hotel.

Ati “Ijoro yansabye kuba umukunzi we. Icya kabiri, igihe yaje kundeba ku murimo wanjye muri Dream Penthouse. Nyuma yaho, twagiye hejuru y'inzu maze duhura n'abantu wongeyeho kureba inyenyeri n'inyubako ya Leta y'Ubwami.

Shax we avuga ko ubuzima yabanyemo n’umukunzi we yumva igihe kizagera akabukoramo igitabo. Yavuze ko afite urwibutso ku munsi wa mbere asura umukunzi we mu Mujyi wa New York aho yari ategereje Gariyamoshi, afite igikomo yamuguriye.

Yibuka ko ubwo yageragezaga kwambara icyo gikomo cyaje kuvunika, ati ‘sintekereza ko abyibuka. Uburyo yitwaye nyuma y’aho byatumye mukunda kurushaho.”

Dely yavuze ko akunda gutemberana n’umukunzi we no gusangira nawe, ni mu gihe Shax we avuga ko akunda gutemberana n’umukunzi bagamije kwiyungura ubumenyi cyane cyane bushamikiye ku guteka indyo zitandukanye.

Dely avuga ko yakuruwe n’iminwa myiza n’umutima mwiza w’umukunzi we, ni mu gihe Shax avuga ko yatwawe n’imiterere y’umukunzi n’ubwo ari umuhanga. Ati “Nashakaga kumwumva avuga igihe cyose. Uko twegeraga niko narushagaho kubona ko dusangiye intego nyinshi z’ubuzima.”

Dely avuga ko hari igihe bigeze kumarana hafi iminsi itatu bari mu kazi kamwe. Ni ibihe avuga ko byasize bamenyanye kurushaho, kandi bagira ubumenyi bwisumbuyeho ku bintu bitandukanye cyane cyane bijyanye na Restaurants n’ibindi.

Shax aramwunganira akavuga ko ibihe bagiranye birimo kujya mu ndege batemberera ahantu hanyuranye bidasanzwe kuri bo. Ati “Nyuma y'iminsi itatu, twasubiye muri Boeing 777 turi kumwe gusa turi batatu mu ndege yose.”

Umunsi wo kwambika impeta y’urukundo

Dely avuga ko yatunguwe abonye umukunzi we Shax ari imbere ye yashinze ivi amusaba kumubera umugore we. Ni ibintu avuga ko atajya abasha kwiyumvisha.

Yavuze ko yaranzwe n’amarira menshi kugeza ubwo ‘nibagiwe no kumubwira ngo Yes bituma abari aho bose bambwira ngo vuga ngo Yego, uko niko byatangiye’.    

Yibuka ko ubwo umukunzi we yamwambikaga impeta hari inshuti ze za hafi, kandi aracyazirikana uburyo impeta yari mu kantu keza ndetse n’indabo zayiherekeje.

Shax avuga ko ajya kwambika impeta umukunzi we ari ibintu yatekerejeho igihe kinini, kuko muri we hari igihe yashidikanyaga.

Yavuze ko yateguye kujya gutemberera mu Mujyi wa Florida, bagezeyo mu masaha y’umugoroba umuriro urabura by’akanya gato, yifashisha uwo mwanya mu gutekereza uko yatungura umukunzi we.

Ariko yibuka ko nta mpeta yagendanye bituma atekereza ubundi buryo. Yanatekereje guterera ivi mu birori by’umuziki wa Jazz, bari mu Mujyi wa Florida kuko abo mu muryango w’umukobwa yari yamaze kubatumira, nabwo asanga bitazakunda, atekereza indi gahunda.

Ubwo bari mu nzira basubira mu rugo, yabonye ubutumwa bujyanye n’igitaramo cya Christopher Linman yagombaga gukorera ahitwa Ritz-Carlton (Ni hamwe mu hantu bagiriye ibihe byiza ubwo bizihizaga umunsi w’abakundana ‘Saint-Valentin’ ku nshuro y’abo ya mbere).

Uyu mugabo avuga ko yambitse impeta umukunzi we mu gihe yizihizaga isabukuru y’amavuko. Yamuhamagaye imbere ku rubyiniro, akimara kumusangayo yamwifurije isabukuru y’amavuko, hanyuma amubwira ko yamukunze atera ivi amwambika impeta y’urukundo.

Aba bombi bavuga ko kubahana byabaye urufatiro rw’ukundo rw’abo, kandi banita cyane ku ndangagaciro z’imiryango y’abo.

Uko bahisemo kwifashisha King James mu bukwe bw’abo 

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Shax yavuze ko bahisemo gutumira King James mu bukwe bw’abo ahanini biturutse ku kuba bamufata nk’uwa mbere mu Rwanda mu bijyanye n’imyindikire y’indirimbo, kandi bakaba basanzwe ari abafana be.

Shax yavuze ko bategura umunsi w’ubukwe bw’abo, bifuzaga ko uzakomeza kuba ikimenyetso n’igihangano cy’urukundo rw’abo, ari nayo mpamvu bakoze uko bashoboye bahitamo umuhanzi uririmba amarangamutima y’abo akazamuka. 

Ati “Ikintu cya mbere dutegura ubukwe bwacu twashakaga, ni uko uwo munsi ari umunsi uzahora ari ikimenyetso cy'urukundo rwacu. Nibwo twasabaga King James ko yazaturirimbira mu bukwe bwacu.”

Yavuze ko ubwo basabaga King James kuzabaririmbira mu bukwe, yaboherereje indirimbo ‘Ejo’ iri kuri Album ye ababwira ko ariyo yabahitiyemo n’abo biyemeza ko amashusho azafatwa mu bukwe bw’aho bazayahuza hanyuma iyi ndirimbo bakayikorera amashusho binyuze muri Shax Media.

Shax yavuze ko bahuye na King James bwa mbere mu mwaka wa 2018 ubwo yari muri Amerika, ari gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya Gatandatu. Avuga ko bahujwe n’umwe mu nshuti ze bari bari gukorana.

Avuga ko banafashije King James gukora indirimbo zirimo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Meze neza’, ‘Agatimatima’ n’izindi ziri kuri Album ya Gatandatu. Ati “Ubwo nibwo bwa mbere twakoranaga ariko ubu ngubu ni nk’umuvandimwe wacu.”

Yasobanuye ko iyi ndirimbo bayifiteho urwibutso rw’urukundo rukomeye. Ariko kandi yanabafashije mu gutuma bakorana na King James mu kumukorera amashusho binyuze muri sosiyete bashinze bise ‘Shax Media’ isanzwe ikora n’ibijyanye no kwamamaza, gutunganya inkuru z’abantu banyuranye n’ibindi.


Shax na Dely bavuga ko bahuye bwa mbere mu 2015 bahuriye mu itsinda ryarimo umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro


Shax avuga ko urukundo rw’abo rwubakiye ku kubahana no kubwizanya ukuri


Dely avuga ko yatunguwe mu buryo bukomeye ubwo umukunzi we yamwambikaga impeta


King James yaririmbye mu bukwe bw’aba bombi mu mwaka wa 2022 muri Amerika





KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘EJO’ YA KING JAMES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND