RFL
Kigali

FERWAFA yafatiye ibihano Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino wa Rayon Sports na Gicumbi FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/03/2020 10:11
0


Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze guhagarika umusifuzi Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC igitego 1-1, mu buryo butavuzweho rumwe ku gitego cya Rayon Sports cyo kwishyura cyabonetse mu minota ya nyuma y’inyongera.



Ngaboyisonga Patrick wemeje igitego cyo mu minota y’inyongera cya Rayon Sports yahagaritswe na FERWAFA kumara imikino ine adasifura, ubwo bivuze ko azamara igihe cy’ukwezi kose nta gikorwa na kimwe cy’umupira w’amaguru agaragaramo, ibi bihano bikazatangira gushyirwa mu bikorwa igihe shampiyona izaba isubukuye.

Ni umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wakinwe tariki 14 Werurwe 2020, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino wakinwe nta mufana n’umwe wari ku kibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ni umukino abatoza ndetse n’abafana b’ikipe ya Gicumbi FC batigeze bishimira bimwe mu byemezo byafatwaga n’umusifuzi Patrick, dore ko umukino warangiye abakinnyi babiri ba Gicumbi FC babonye amakarita atukura.

Ibintu byaje kurushaho kuba bibi cyane ubwo iminota 90 yarangiraga Gicumbi FC iyoboye umukino n’igitego 1-0, umusifuzi yongeraho iminota irindwi.

Ntabwo ku ruhande rwa Gicumbi FC babyakiriye neza, ariko aha umusifuzi yakurikije igihe umunyezamu wa Gicumbi FC yamaraga aryamye hasi dore ko buri mwanya wasangaga ari hasi.

Ku munota wa 93’ Ally Niyonzima yishyuye igitego cya Rayon Sports arko Sugira Ernest yabanje kugonga umunyezamu wa Gicumbi FC, umusifuzi Ngaboyisonga yemeza ko nta kosa ryabayeho yemeza igitego.

Iki gitego cyateje imvururu zikomeye cyane kuko byaviriyemo umukinnyi wa Gicumbi FC Farouk Shabani guhabwa ikarita itukura nyuma yo gusagarira umusifuzi.

Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA, yaje gusuzuma ibyabaye muri uwo mukino isanga Ngaboyisonga Patrick yarakoze amakosa nkana, imuhanisha kumara imikino ine adasifura ubwo ni ukuvuga ko azamara ukwezi adasifura, mu gihe shampiyona izaba isubukuwe.

FERWAFA yahagurukiye ku buryo bugaragara abasifuzi bakora amakosa ku mikino inyuranye dore ko muri iyi minsi nta munsi wa shampiyona usiga nta musifuzi uhanwe, ubushize hari hahanwe undi musifuzi azira kubogama.


Ngaboyisonga Patrick yagaritswe imikino ine adasifura


Gicumbi Fc yari yarushije Rayon Sports birangira icyuye inota


Abafana ba Gicumbi FC ntibishimiye imisifurire kuri uyu mukino


Gicumbi FC yari yakinnye umukino mwiza 


Igitego cya Rayon Sports nticyavuzweho rumwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND