Umunya –Colombia Restrepo Valencia yanditse amateka atarakorwa na rimwe mu isiganwa rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ kuva yabaho nyuma yo kwegukana agace ka kane muri turindwi tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda 2020, Kuri uyu wa Gatandatu yongeye kwegukana agace ka Karindwi kakiniwe i Kigali ku ntera y’ibirometero 4,5.
Restrepo
Jhonatan Valencia ukinira ikipe ya Androni yo mu Butaliyani yegukanye Agace ka Karindwi
ka Tour du Rwanda 2020 kakiniwe i Nyamirambo, yandika amateka mashya yo kuba
umukinnyi wa kane wegukanye uduce tune mu irushanwa rimwe.
Kuri
uyu wa gatandatu, nta gukorerana kwabayeho, nta gucomoka igikundi,nta kurindana
buri mukinnyi wese yirwanagaho ku giti cye agerageza guhangana n’ibihe.
Buri
mukinnyi yahagurutse ukwe bamubariye ibihe muri iyi nzira y’ibirometero bine na
metero 500 yahagurukiye ku ishuri ry’ Intwari - Tapis rouge - Nyakabanda - Kwa
Mutwe basoreje kuri 40 i Nyamirambo.
Muri
aka gace Restropo Valencia yatanze ku murongo basorejeho bagenzi be, akoresheje
iminota itandatu, amasegonda 32 ndetse n’ibyijana 38. Akaba yakurikiwe n’
umunya-Eritrea Hailu Biniam ukinira Delko Marseille, aho yamurushije amasegonda
abiri n’ibyijana 18, naho umusuwisi Schelling Patrick ukinira Israel start-Up
Nation asoza ku mwanya wa Gatatu arushijwe amasegonda atanu n’iby’ijana 69.
Mu
banyarwanda, Areruya Joseph ukinira Team
Rwanda niwe wasoje hafi, ku mwanya wa 11, aho yarushijwe n’uwambere amasegonda
22 n’iby’ijana 75, Mugisha Samuel
ukinira Team Rwanda yasoje ku mwanya wa 22 asizweho amasegonda 28 n’iby’ijana
umunani, mu gihe Mugisha Moise wa kabiri ku rutonde rusange yongeye gusigwaho na
Tesfazion wa mbere, amasegonda 22.
Mu
gihe habura agace kamwe ari nako ka nyuma ka Tour du Rwanda 2020,
umunya-Eritrea Tesfazion ayoboye iri siganwa aho arusha umunyarwanda Mugisha
Moise umunota umwe n’amasegonda 30.
Dore
uko ibihembo by’agace ka Karindwi Nyamirambo Circuit (4,5 Km-ITT)byatanzwe:
1.
Stage Winner: Restrepo Valencia Jonathan (Androni Giocatolli)
2.
Yellow Jersey: Nathaniel Tesfazion (Team Erythrea)
3.
Best Climber: Oyerzun Carlos (Chile, Bai Sicasal-Angola)
4.
Best Sprinter: Yemane Dawit (Team Erythrea)
5.
Best Young Rider: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)
6.
Best Combative:Hailu Biniam Ghirmay
(Nippo Delko Marseille)
7.
Best African Rider: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)
8.
Best Rwandan Rider: Mugisha Moise (SACA Team)
9.
Team of the day: Androni Giocatolli (Italy)
Kuri
iki Cyumweru Tour du Rwanda 2020 irasozwa, aho abasiganwa bazazenguruka mu
mujyi wa Kigali, Kigali Expo
Ground-Rebero ku ntera y’ibirometero 89,3 Km, hagaragara uwegukanye iri siganwa ku
mugaragaro.
Restrepo yanditse amateka yo kwegukana uducetune muri iri rushanwa
Tesfazion aracyayoboye urutonde rusange
Mugisha Moise aracyari ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rusange
TANGA IGITECYEREZO