Nyuma y'uko Niyibizi Ramadhan avuze ko kudatsinda Rayon Sports cyaba ari igihombo cya APR FC ariko Kevin akamusubiza avuga ko ariwe wahombye kubera yatangaje ibi atanakina,undi yongeye gukoza agati mu ntozi aho yabwiye Muhire Kevin ko ntacyo akwiye kuvuga imbere ye mu gihe ataratsinda igitego mu mukino wa Derby kandi we yarabikoze.
Mbere y’uko
APR FC ikina na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda,
Niyibizi Ramadhan yatangaje ko cyaba ari igihombo ku ikipe ya APR FC umukino
uramutse urangiye idatsinze Rayon Sports.
Ku Cyumweru
itariki 9 Werurwe 2025, uyu mukino warakinwe maze urangira amakipe yombi anganya
ubusa ku busa. Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa
mbere naho ikipe ya APR FC nayo iguma ku wa Kabiri.
Kuri uyu wa
Kabiri itariki 11 Werurwe 2024 nibwo Muhire Kevin yagarutse ku magambo Ramadhan
yari yavuze mbere y’umukino maze avuga ko aho kuba igihombo kiri kuri APR FC
yananiwe gutsinda Rayon Sports kiri ku wabivuze watangaje ko baza
gutsinda umukino kandi nta mwanya abona wo gukina ngo abe ariwe uyitsindira nk’uko
yari yabitangaje.
Muhire Kevina
yagize Ati “ “Kuba Ramadhan
yavuga ko kudatsinda Rayon Sports ari igihombo kuri APR FC, aribeshya ahubwo
igihombo kiri kuri we kuko ntabwo akina ni umusimbura.
Iyo aza kubivuga
akina byari kuba ari byiza kuko yabivuga azi neza ko najya mu kibuga
azabigaragaza ko ibyo yavuze aribyo. Kuvuga ikintu udakina nicyo gihombo. Gusa
icyo navuga twirinde gutangaza ahubwo ibikorwa aribyo biba byinshi kuko nta
muntu wanzura uko umukino wa Derby urangira kuko ugera mu kibuga ibyo
watekerezaga bigahinduka.
Mu kiganiro yagiranye na Radio & TV 10, Niyibizi Ramadhan yavuze ko Muhire Kevin adakwiye kugira ijambo imbere ye kuko we ataratsinda igitego mu mukino wa APR FC na Rayon Sports kandi we yaragitsinze.
Ramadhan yakomeje avuga ko
Kevin adakwiye kwiyumva nk’umukinnyi ukomeye mu gihe atarabona igitego mu
mukino wa APR FC na Rayon Sports 'amagambo ye ayita
agasuzuguro'.
Niyibizi
Ramadhan yagize Ati “Ndi umwe mu
bakinnyi batsinze igitego muri derby. Rero kuvuga ko uri umukinnyi ukomeye
ariko utaratsinda igitego muri derby cyangwa mu mukino twakinnye nta kintu
gikomeye wari wakora, ubwo ubishingira kuki uvuga ko uri umukinnyi mwiza?
Azabireke kuko biriya ni ugusuzugura abantu."
Niyibizi Ramadhan yasubije Muhire Kevin
Kevin yari aherutse gutandaza ko Ramadhan ari mu gihombo kuba yaratangaje APR FC izatsinda Rayon Sports kandi adakina
Ramadhan yavuze ko nta jambo Kevin akwiye kuvuga mu gihe ataratsinda igitego kuri derby
TANGA IGITECYEREZO