Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ruswa, yahuye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa baganira ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu mashuri, hagamijwe kuzamura impano z’abakiri bato.
Perezida
wa FIFA Infantino, ni umwe mu bashyitsi bakomeye bitabiriye ‘’Sheikh Tamim Bin
Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’’, ibihembo byo
kurwanya ruswa bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye
rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC), muri uyu muhango, akaba
yagarutse ku mubano wihariye afitanye n’u Rwanda, ndetse ashimira Perezida
Kagame uruhare agira mu kurwanya ruswa no guharanira iterambere ry’Isi muri
rusange.
Kuri uyu wa Mbere, ni bwo
umuyobozi wa FIFA, Infantino, yahuye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore
Mimosa, baganira kuri gahunda za FIFA zijyanye n’iterambere y’umupira w’amaguru
zirimo ’iy’Umupira w’amaguru mu mashuri’’, igamije kuzamura impano z’abakiri
bato.
Intumwa
za FIFA zirimo na Philip Zimmermann ushinzwe iterambere ry’abakiri bato na
Marie-Florence Mahwera ushinzwe iri terambere mu karere, ziheruka mu Rwanda mu
nama yari igamije kunoza uburyo gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu
mashuri. Ingengo y’imari ya FIFA muri iyi gahunda ingana na miliyoni 100
z’amadolari, aho izagera ku bana bo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo
kugeza mu 2022.
Ibihugu
birimo Botswana, Mauritanie, u Buhinde,
Liban, Myanmar, Chile, Paraguay na Puerto Rico, ndetse n’u Rwanda ni byo birebwa
cyane n’iki gikorwa ku ikubitiro.
FIFA
izatanga ibikoresho birimo imipira yo
gukina miliyoni 11 ku Isi hose muri iyi gahunda, aho u Rwanda ruzabona imipira
isaga ibihumbi 49 ndetse buri shyirahamwe rikazahabwa ubufasha bwo gutegura
amarushanwa y’amashuri, kugira ngo intego n’intumbero yifuzwa na FIFA kuri ibi
bihugu igerweho.
Infantino avuga ko afite umubano wihariye n'u Rwanda
Infantino yemeje umushinga wo guteza imbere umupira w'amaguru mu mashuri ugiye no kuzashyirwa mu bikorwa
TANGA IGITECYEREZO