Kigali

Audace Willy, Mama Nick mu berekanye imideli mu birori by’ubwiza bw’uwikwije-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2019 12:00
2


Audace Willy wamamaye muri filime Rwasa, Mukakamanzi Beatha wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid, Uwase Aisha witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda na Miss Supranational ni bamwe mu berekanye imideli mu birori bya Rwanda Modesty Fashion.



Ibi birori byabaye ku nshuro ya kane byitabirwa n’abakunda kureba ubwiza bw’uwikwije mu myambaro itandukanye yadozwe. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2019 kuri Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye bagaragaje kwishimira intambuko y’aberekanye imideli yahanzwe bari bambaye. Aberekanye imideli bakomerwaga amashyi ari nako bafatwa amafoto n’amashusho, hakanishimirwa ababambitse imyenda baserukanye.

Imideli yerekanwe muri ibi birori ni iyahanzwe na Mama Khalim Décor, Keza Coutile, Gogo Décor, Lii collection, Mao wo muri Centrafrique na Jeanette Design. Iki gikorwa cyubakiye ku kwerekana ‘ubwiza bw’uwikwije’.

Umuyobozi mukuru wa Berwa Platinum Ltd itegura ibi birori bya Rwanda Modesty Fashion, Ngabitsinze Abdul Wahab, yatangaje ko kuri iyi nshuro yishimye kuko ibikorwa bitatu byose yateganyaga gukora byakozwe nk’uko yabyifuzaga.

Ati “Nkatwe dutegura Rwanda Modesty Fashion Show ni intambwe ikomeye kuko twifuza ko igikorwa cyacu cyatanga umusaruro ku bayikoramo n’abayikurikirana.”

Igikorwa cyo kumurika imideli cyabanjirijwe n’amahugurwa yari agamije kwongerera ubumenyi abanyamideri ku buryo byabafasha kwiteza imbere bahanga imideri bikoreye cyane ko ari na bo baba bazi ibigezweho.

Ubuyobozi bwa Rwanda Modesty Fashion Show kandi bwanakoze ikiganiro cyubakiye ku ‘Ubwiza bw’uwikwije’. Ngabitsinze Abdul Wahab, yavuze ko bateguye iki kiganiro kugira ngo bungurane ibitekerezo n’urubyiruko rumurika imideli, abahanga imideli n’abayobozi mu nzego za Leta bafite mu nshingano umuco.

Ngabitsinze avuga ko ijambo ry'ubwiza bw'uwikwije ritakabaye rigaragara mu myambarire gusa ahubwo no mu ndangagaciro ziranga umunyarwanda; yaba mu mivugire no mu myitwarire.

Mama Nick uzwi muri filime y'uruhererekane ya City Maid mu bamuritse imideli


Ngabitsinze Abdul Wahab Umuyobozi wa Rwanda Modesty Fashion Show [Ubanza ibumoso] n'uwo bafatanyije kwerekana imideli

Mama Nick wo muri City Maid ni umwe mu bamuritse imideli mu birori bya Rwanda Modesty Fashion

Uwase Aisha wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 na Miss Supranational Rwanda 2019 mu ntambuko yashimishije benshi

Ibi birori bishingiye ku kwerekana ubwiza bw'uwikwije

Audace Wiilly uzwi cyane muri filime Rwasa ari kumwe n'umukobwa bafatanyije kwerekana imyambaro yahanzwe n'abadozi bakomeye

Julius Chita [Chita Magic] umunyarwenya unifashishwa kenshi mu misango y'ubukwe, ni we wari uyoboye ibirori bya Rwanda Modesty Fashion

Imyenda yakorewe mu Rwanda yerekanwe muri ibi birori

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye

Bamwe mu bitabiriye ibirori byo kumurika imideli muri Rwanda Modesty Fashion

AMAFOTO: Nyirindekwe Shaffy


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyiringango5 years ago
    Imihigo irakomeje kandi irakomeye Berwa Platinum,twisereke numwaka utaha ibizaba aribyiza kuruta ibi... Muzacye wamugani nga nukuva mubwiza tujya mubundi...
  • Kayiranga5 years ago
    Mukomereze aho kabisa byari byiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND