Manchester United yari iri guca amarenga yo kongera kugaruka mu bihe byiza yongeye gutsindwa na Crystal Palace 2-0 muri shampiyona y’u Bwongereza.
Manchester
United yatangiye iminota ya mbere yotsa igitutu mu izamu rya Crystal Palace,
ibona amakufura n’amakoruneli atandukanye ariko ba myugariro ba Crystal Palace Marc
Guehi, Chris Richards n’umuzamu Dean Henderson wahoze muri Man United
baratabara.
Nyuma y’iminota
15 na Crystal Palace yagarutse mu kukino maze ibona uburyo bwiza bwakozwe na
Jean-Philippe mateta ariko umufaransa Lenny Yolo aramuhagarika.
Igice cya
mbere cyarinze kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu gice cya
kabirio cyatangiye ikipe ya crystal palace yongera imbaraga Ebrech Eze yinjira
mu kibuga naho Diachi Kamada asohoka mu kibuga.
Ku munota wa
65 Crystal Palace yari yamaze kubona imbaraga nyinshi mu bwugarizi yabonye
kufura yatewe neza na Ismaila Sarr maze Jean-Philippe Mateta atsinda igitego
cya mbere cya Crystal Palace.
Manchester
United ikimara gutsindwa igitego, umutoza Ruben Amorim yahise akora impinduka
maze akuramo Noussair Mazouraui na Kobbie Maino basimburwa na ba rutahizamu
babiri aribo Jossua Zrikizee na Rasmus Hojlund. Ku munota wa 79 Manchster United
yatakaje myugariri wayo Lisandro Martinez wavunitse asimburwa na Matthijs de
Ligt.
Manchester United
nyuma yo gutakaza myurariro Lisandro Martinez ku munota wa 89 yinjijwe igitego
cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Jean-Philippe Mateta. Umukino warinze urangira
ikipe ya crystal Palace ifite ibitego 2-0 bwa man United.
Gutsindwa uyu mukino byongeye gushyira Manchester United mu mibare mibi kuko yagumanye amanota 29, ikipe ya Crystal palace yo iba igize amanota 30.
Manchester United yongeye kugaragaza imbaraga nkeya imbere ya Crystal Palace
Man United yongeye kuba intsina ngufi imbere ya Crystal Palace
Ibya Man United byongeye kuba akayobero
TANGA IGITECYEREZO