RFL
Kigali

Ese inzozi umuntu arota hari aho zihuriye n'ibyo aba yabonye/yatekereje? Menya ibintu 7 bitangaje ku nzozi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:8/12/2019 14:49
0


Umunyarwanda ati”Ntakibeshya nk’inzozi”. Ese waba warigeze urota ufite amafaranga menshi ugafata ikiganza ugakomeza nyuma ugahita ukanguka ugasanga nta kintu ufite? Menya amahuriro ajyanye n'ibyo urota n'ibyo uba wiriwe ukora ndetse n’ibyo uba watekereje.



Inzozi ni inkuru ifite amashusho yirema mu mutwe w’umuntu igihe  aba asinziriye. Inzozi zishobora kuba zishimishije cyangwa se zibabaje. Umuntu ashobora kutibuka ibyo yarose, gusa buri wese mu busanzwe arota hagati y’inshuro 3-6 mu ijoro rimwe. 

Nk'uko tubikesha MedicalNewsToday inzozi zimara hagati y’iminota 5 na 20. Ku kigereranyo kingana na 95% inzozi umuntu arota abyuka yazibagiwe. Inzozi kandi zifasha kongerera ubushobozi ubwonko bwo kwibuka ibintu nyuma y’igihe kirekire bibaye. Abafite ubumuga bwo kutabona barota hakoreshejwe ibindi byumviro by’umubiri bitandukanye n’iby’ababona.

Ibintu 7 by’ingenzi dukesha urubuga www.verywellmind.com wamenya ku nzozi:

1.      Buri wese ararota: Abakuru ndetse n’abana ugereranyije barota amasaha abiri mu ijoro. Abashakashatsi bagaragaje ko buri gihe abantu bagira inzozi zitandukanye buri  joro noneho buri nzozi bagize ikamara hagati y’iminota 5 na 20. 

2.      Abantu bibagirwa hafi ya buri nzozi zose baba barose: Nk'uko twabibonye haruguru ko 95% by’inzozi umuntu arota abyuka yazibagiwe, ibi biterwa n’impinduka ziba mu bwonko igihe umuntu aba asinziriye zikaba zatera ubu butumwa ari zo nzozi  kutakirwa n’ubwonko bitewe n’umwanya ubwonko buba bufite wakwemerera ubwo butumwa kwirema neza. 

3.      Inzozi zose si ko ziza mu mabara atandukanye: Nubwo abantu benshi bemeza ko mu nzozi bagira haba higanjemo amabara agiye atandukanye hari umubare muto w’abandi bemeza ko bo inzozi zabo ziba ziganjemo umukara n’umweru gusa. 

4.      Abagabo n’abagore barota bitandukanye: Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagabo mu nzozi bagira higanzamo intwaro ugereranyije  n’abagore kuko bo mu nzozi zabo hazamo cyane ibintu by’imyambaro. Ikindi ni uko abagabo barota abandi bagabo ukubye inshuro ebyiri uko barota abagore, naho abagore bo barota yaba abagabo ndetse n’abagore bagenzi babo ku buryo bungana.

5.      Inyamaswa nazo burya zirarota: Abantu benshi batekereza ko imbwa iyo isinziriye ikazunguza umurizo wayo cyangwa se ikanyeganyeza akaguru kayo iba iri kurota. N’ubwo bigoye kwemeza ko aribyo koko gusa abashakashatsi bo bemeza ko inyamaswa nazo zirota.

6.      Birashoboka ko umuntu yagenzura inzozi ze: Inzozi zizwi nka lucid dream ari zo nzozi umuntu agira akaba abizi neza ko ari kurota nubwo aba asinziriye, niyo mpamvu byoroshye cyane kugenzura izi nzozi kuko n’ubundi umuntu aba abizi ko ari kurota.

7.      Inzozi nyinshi zirasa: Nubwo inzozi nyinshi ziterwa akenshi n'ibyo umuntu aba yanyuzemo cyangwa yaranyuzemo, abashakashatsi bo bagaragaje ko inzozi nyinshi z’abantu b’ingeri zitandukanye ndetse bafite n’imico itandukanye ziba zisa, urugero; usanga abantu batandukanye barota batotezwa, bahigwa cyangwa se bagwa hasi.

Src: www.verywellmind.com, www.medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND