Umunyarwanda ati”Ntakibeshya nk’inzozi”. Ese waba warigeze urota ufite amafaranga menshi ugafata ikiganza ugakomeza nyuma ugahita ukanguka ugasanga nta kintu ufite? Menya amahuriro ajyanye n'ibyo urota n'ibyo uba wiriwe ukora ndetse n’ibyo uba watekereje.
Inzozi ni inkuru ifite amashusho yirema mu mutwe w’umuntu igihe aba asinziriye. Inzozi zishobora kuba zishimishije cyangwa se zibabaje. Umuntu ashobora kutibuka ibyo yarose, gusa buri wese mu busanzwe arota hagati y’inshuro 3-6 mu ijoro rimwe.
Nk'uko tubikesha MedicalNewsToday inzozi zimara hagati y’iminota 5 na
20. Ku kigereranyo kingana na 95% inzozi umuntu arota abyuka yazibagiwe. Inzozi
kandi zifasha kongerera ubushobozi
ubwonko bwo kwibuka ibintu nyuma y’igihe
kirekire bibaye. Abafite ubumuga bwo kutabona barota hakoreshejwe ibindi byumviro
by’umubiri bitandukanye n’iby’ababona.
Ibintu 7 by’ingenzi dukesha urubuga www.verywellmind.com wamenya ku nzozi:
1. Buri wese ararota: Abakuru ndetse n’abana ugereranyije barota amasaha abiri mu ijoro. Abashakashatsi bagaragaje ko buri gihe abantu bagira inzozi zitandukanye buri joro noneho buri nzozi bagize ikamara hagati y’iminota 5 na 20.
2. Abantu bibagirwa hafi ya buri nzozi zose baba barose: Nk'uko twabibonye haruguru ko 95% by’inzozi umuntu arota abyuka yazibagiwe, ibi biterwa n’impinduka ziba mu bwonko igihe umuntu aba asinziriye zikaba zatera ubu butumwa ari zo nzozi kutakirwa n’ubwonko bitewe n’umwanya ubwonko buba bufite wakwemerera ubwo butumwa kwirema neza.
3. Inzozi zose si ko ziza mu mabara atandukanye: Nubwo abantu benshi bemeza ko mu nzozi bagira haba higanjemo amabara agiye atandukanye hari umubare muto w’abandi bemeza ko bo inzozi zabo ziba ziganjemo umukara n’umweru gusa.
4.
Abagabo n’abagore barota bitandukanye: Ubushakashatsi
bwakozwe bwagaragaje ko abagabo mu nzozi bagira higanzamo intwaro
ugereranyije n’abagore kuko bo mu nzozi
zabo hazamo cyane ibintu by’imyambaro. Ikindi ni uko abagabo barota abandi bagabo
ukubye inshuro ebyiri uko barota abagore, naho abagore bo barota yaba abagabo
ndetse n’abagore bagenzi babo ku buryo bungana.
5.
Inyamaswa nazo burya zirarota: Abantu benshi batekereza ko imbwa iyo isinziriye ikazunguza umurizo wayo cyangwa se
ikanyeganyeza akaguru kayo iba iri kurota. N’ubwo bigoye kwemeza ko aribyo koko
gusa abashakashatsi bo bemeza ko inyamaswa nazo zirota.
6.
Birashoboka ko umuntu yagenzura inzozi ze: Inzozi zizwi nka lucid dream ari zo nzozi umuntu agira
akaba abizi neza ko ari kurota nubwo aba asinziriye, niyo mpamvu byoroshye cyane
kugenzura izi nzozi kuko n’ubundi umuntu aba abizi ko ari kurota.
7.
Inzozi nyinshi zirasa: Nubwo inzozi nyinshi ziterwa akenshi n'ibyo umuntu aba
yanyuzemo cyangwa yaranyuzemo, abashakashatsi bo bagaragaje ko inzozi nyinshi
z’abantu b’ingeri zitandukanye ndetse bafite n’imico itandukanye ziba zisa, urugero; usanga abantu batandukanye barota batotezwa, bahigwa cyangwa se bagwa hasi.
Src: www.verywellmind.com, www.medicalnewstoday.com
TANGA IGITECYEREZO