Ubushakashatsi bwakozwe ’ibigo bitandukanye bwagaragaje ko abantu bakunze kumara amasaha arenga atandatu kuri telefone buri munsi aba ari abakene.
Ni
ubushakashatsi bugaruka ku bantu batabyaza umusaruro telephone ahubwo
abayirirwaho bakirirwa bareberaho imikino ndetse n’ibindi bibarangaza wasanga
muri telefone.
Ubushakashatsi
bwakozwe na The American Psychological Association (APA) bwagaragaje ko amasaha
umuntu amara areba mu kirahuri cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa,
televiziyo bigira indi myitwarire bimuha ishobora kuganisha ku bukene.
Iyo
myitwarire irimo nko kuba umunebwe, ibibazo byo mu mutwe bishobora gutuma
adakora cyane harimo gucika intege ku bwo kubona abo muri mu kigero kimwe
barateye intambwe ndende n’ibindi byinshi.
Ubwo
bushakashatsi kandi bwunganira ubwakozwe na Pew Research Center bwari bugamije
kwiga no kumenya imyitwarire y’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo
buhoraho.
The
National Bureau of Economic Research (NBER) nayo yakoze ubushakashatsi bugamije
kureba ingaruka mbi z’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone ku bukungu bw’Isi
by’umwihariko ku bukungu bw’abakoresha ibi bikoresho.
Journal
of Economic Psychology nayo ikubiyemo ubushakashatsi bugaragaza ingaruka mbi za
telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhaga ku bukungu ndetse n’indwara zo mu
mutwe.
Nyamara n'ubwo bimeze bityo, telephone na computer ni kimwe mu bikoresho byiza byo gukoreraho akazi. Ibyo bikoresho bishobora kugukenesha cyangwa se bikagukiza bitewe n'uko wabikoresheje.
TANGA IGITECYEREZO