Tariki ya 3 Mata ni umunsi wa 93 mu minsi y’uyu mwaka usigaje iminsi igera kuri 272 kugira ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze iyi
tariki
1834: Mu ntambara y’u Bugiriki iharanira ubwigenge, aba Generari batangiye urukiko rw’ubugambanyi.
1885: Gottlieb Daimler, yahawe uburenganzira n’ubudage bwo gukoresha moteur.
1922: Joseph Stalin
yabaye umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ishyaka ry’aba Communist ba Soviet
Union.
2022: Hatangiye kwizihizwa Umunsi Mukuru w'Abahanzi Bigenga (Independent Artist Day) mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwabo mu guhindura isi nziza kurushaho.
2004: Ibyihebe
by’abayisiramu byapfiriye mu mutego watezwe n’abapolisi, ku ya 11 Werurwe mu nzu
zabo i Madrid.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki
1367: Henry IV, Umwami
w’u Bwongereza.
1973: Matthew Ferguson,
umukinnyi w’amafilime w’umunya-Canada.
1979: Leandro Vieira, umukinnyi
w’umupira w’amaguru wo muri Brezil.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki
1728: James Anderson,
umunyamategeko wo muri Scottish.
1990: Sarah Vaughan,
umuririmbyikazi w’umunyamerika.
2007: Eddie Robinson,
Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru w’umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO