Serge Iyamuremye ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo nka; Biramvura, Yari njyewe, Ndakubaha n'izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Ni uwanjye' yakoranye n'umuramyi Joy Gatabazi.
Iyi ndirimbo 'Ni uwanjye' yatunganyijwe n'aba Producer 2 ari bo Bruce na Boris. Yumvikanamo aya magambo: "Iyi si izashira, Yesu ni uwanjye, nubwo byose byabura Yesu ubwo ari uwanjye ubu harijimye ntiturareba iwe tuzanezerwa cyane nitubana nawe. Sinzajya nanirwa Yesu ni uwanjye. Nzatsinda amoshya yose Yesu ubwo ari uwanjye. Byose nibishira ntacyo bizantwara."
Serge Iyamuremye
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Serge Iyamuremye yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugenewe isi yose. Yagize ati "Ni message numva igenewe isi kuko nibaza ko igihe turimo abanyafrika barica bagenzi babo, ibyo twapfa byose muri iyi si turi abagenzi. Icyahaza imitima yacu ni ugutunga Yesu muri twe."
Gatabazi Joy
Gatabazi Joy wakoranye indirimbo na Serge Iyamuremye ni umuramyi ubarizwa mu itorero rya Assemblies of God akaba asanzwe afasha abahanzi batandukanye mu bitaramo bakora. Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo 'Arampagije', abarizwa muri Evangelical Restoration church Masoro akaba azwiho cyane gufasha abanyempano bagakorana indirimbo.
TANGA IGITECYEREZO