RFL
Kigali

Imana si iy'abakijijwe gusa cyangwa abakomeye - Ubutumwa bwa Manzi mu ndirimbo yise "Kuganje"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/05/2024 11:15
2


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Muhoza Manzi Jean Marie Vianney, yakoze mu nganzo abwira abantu ko Imana atari iy'abakijijwe gusa cyangwa abakomeye, akaba ari ubutumwa yanyujije mu ndirimbo ye nshya yise "Kuganje".



Indirimbo "Kuganje" yakozwe mu buryo bw'amajwi na Gakunzi, amashusho yayo akorwa na Oreni Director. Ikorwa ryayo ryagizwemo uruhare rukomeye na Capital Records Academy, Family Caritas, KEMC (Kingdom Embassy Mission Church), inshuti n'umuryango wa Manzi.

Muhoza Manzi Jean Marie Vianney ukoresha izina rya Manzi mu muziki, yaririmbye iyi ndirimbo agaragiwe n'abaririmbyi barimo U.Caritas, Ngabo Th, M.Moise, U.Elody, U.Denyse, K.Peninnah. Ni indirimbo yacuranzwe na Bosco kuri Piano, mu gihe Fabrice yacuranze ingoma.

Manzi yafashe mu mugongo umwe mu baririmbyi bamufashije kuri iyi ndirimbo, wagize ibyago agapfusha umubyeyi mu minsi ishize. Ati: "Twihanganishije umuryango wa Critas ku bwo kubura umubyeyi wacu dukunda cyane". Yavuze ko Critas ari 'umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry'ino ndirimbo".

Manzi usengera mu Itorero KEMC (Kingdom Embassy Mission Church) riyobowe na Pastor Sam Birondwa, yasoje amashuri yisumbuye muri "Maths, Computer na Economy (MCE)". Ni umuramyi w'umuhanga nk'uko yabigaragaje mu ndirimbo ye nshya yise "Kuganje".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Manzi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo yifuza ko "abantu bumva ko Imana itari iy'abakijijwe gusa cyangwa abakomeye ku buryo umuntu yumva ko urugero ariho Imana itamwumva ahubwo kuyizera kwe bikamuha ububasha bwo kuyegera atari uko ahagaze mubuzima bisanzwe."

Yabishimangiye yifashishije icyanditswe cyo muri Bibiliya, Yeremiya 32:27 havuga ngo "Dore ndi Uwiteka Imana y'ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?". Yongeyeho ko Imana iganje muri byose no muri bose.

Manzi yatangiriye umurimo w'Imana mu itorero rya Apostles Church, akurira muri korali. Yinjiye mu gukora umuziki nyirizina ku giti cye ubwo yari asoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2022 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere "Urwibutso".


Manzi yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise 'Kuganje'

REBA INDIRIMBO NSHYA "KUGANJE" YA MANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mubirigi bosco2 weeks ago
    Tubashimiye ibyiza mutugezaho byijambo ryimana
  • CLEVER COMEDY 2 weeks ago
    Muzamuri impano za comedy





Inyarwanda BACKGROUND