Abantu benshi bakunze kwibaza ku mukinnyi wa filime Regina Daniels washakanye n’umugabo umurusha imyaka 40, bakibaza ubuzima yaba yaranyuzemo bwamuteye gukora ayo mahitamo.
Regina Daniels ni icyamamare
muri Sinema ya Nigeria, kuko azwi mu gukina filime no kuzitunganya. Si ibi gusa,
uyu mugore ni na rwiyemezamirimo ukaze cyane mu bucuruzi muri iki gihugu, akaba
n’umunyamideli.
Regina, yavukiye i Lagos
ku ya 10 Ukwakira mu 2000. Nyina yitwa Rita Daniel akaba ari umukinnyi wa
filime unazitunganya, icyakora Papa wa Regina we ntazwi kuko ntiyigeze atangazwa mu itangazamakuru. Regina wakuriye mu gace kitwa Asaba, ni umwana wa kane mu
bana batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.
Kuva mu bwana bwe, umuntu
afatiraho icyitegererezo ni umukinnyi w’amafilime wibitseho ibihembo agahishyi,
Angelina Jolie. Nyuma yo kwiga mu ishuri mpuzamahanga ry’i Hollywood mu 2018,
Regina yakomereje muri Kaminuza ya Igbinedion, aho yize itumanaho rusange.
Uyu mugore umaze kuba
icyamamare i Nollywood yatangiye gukina filime afite imyaka 7 gusa y’amavuko. Kuva
icyo gihe, yatangiye gushyigikirwa n’umubyeyi we wari ubirambyemo ndetse n’abavandimwe
be.
Filime ya mbere
yakinnyemo yitwa ‘Marriage of Sorrow’ yasohotse mu 2007 ikamuhesha asaga ibihumbi 10 Frw. Kuva ubwo,
Regina yatangiye gukina muri filime nyinshi zirimo iyitwa ‘Miracle Child’
yagaragayemo mu 2010, The Bat-Man, Plantain Girl, Tears of Ojiugo, The Jericho,
Twins Apart n’izindi nyinshi zirenga 150.
Muri Mutarama 2019,
Regina Daniels yagizwe Umuhuzabikorwa w’ubukangurambaga mu rubyiruko rwari
rushyigikiye uwahoze ari Visi Perezida wa Nigeria, Atiku Abubakar. Muri
Gashyantare 2020, Regina Daniels yashyize ahagaragara ikinyamakuru cyamwitiriwe
mu Mujyi wa Abuja.
Ku ya 20 Ugushyingo mu 2017,
hacuzwe umugambi wo gushyira hasi Regina, umuntu avuga ko yamwoherereje amafoto
nyuma bakaza no guhura kugira ngo amugire inama z’uko nawe yavamo umukinnyi
mwiza. Nyuma y’uko bahuye nibwo uwo muntu yavuze ko Regina yashatse kumwaka
ruswa ariko birangira Regina abyihakanye byose avuga ko ari umufana
wamwiyitiriye agakoresha amazina ye maze uwo muntu arafungwa, Daniels agirwa
umwere.
Ku ya 1 Mata 2019, nibwo
ikinyamakuru e-Nigeria cyasohoye inkuru ivuga ko umucuruzi ukomeye muri Nigeria
akaba n’umusenateri, Ned Nwoko ari we ukomeje gushora imari mu bikorwa bya
Regina Daniels. Iyi nkuru yarazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga yandikwa
n’ibinyamakuru byinshi muri Nigeria, ariko undi mukinnyi wa filime Etinosa
Idemudia aza kuvana abantu mu rujijo, ahamya ko Daniels atari inshoreke ahubwo
ari umugore wa gatandatu w’uyu mukambwe w’imyaka 64 y’amavuko.
Iby’urukundo rw’aba
bombi, byemejwe neza ubwo bagaragaraga babyinana mu birori by’uyu muherwe ubwo
yabonaga impamyabumenyi y’ikirenga. Icyo gihe, abafana n’abanya-Nigeria muri
rusange bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro batangiye kwibasira Regina ku bwo
kwemera gukundana n’umugabo umubyaye.
Ibyo ariko ntibyigeze
bimuca intege barabanye, ndetse ku ya 29 Kamena mu 2020 abyarira umugabo we Ned
imfura yabo y’umuhungu, nyuma y’imyaka ibiri nabwo, ku ya 29 Kamena mu 2022
amubyarira undi mwana wa kabiri.
Mu minsi ishize, Nwoko,
umudepite uhagarariye Akarere ka Delta yatangaje impamvu yashakanye n'umukinnyi
wa filime wa Nollywood, Regina Daniels nyuma y’igihe abantu benshi baracitse
ururondogoro ku bw’ikinyuranyo cy’imyaka gikabije kiri hagati yabo.
Ubwo yashyiraga umucyo ku by’urushako rwe n’umugore we, Nwogo yabisobanuye agira ati: “Namushatse ahanini kubera ko akomoka mu gace kanjye kuko nifuzaga kubana n’umugore ukomoka mu gace nturukamo kandi nifuza umuntu wa nyawe.
Nkimukubita amaso, nahise menya neza ko
agomba kuba ariwe. Niba mukeneye kumenya impamvu yabyo, nashatse umugore
dukomoka hamwe kubera igitutu nashyirwagaho n’umuryango wanjye n’abayobozi,
kandi Regina yari yujuje ibisabwa byose.”
Ati: “Nkihura nawe namubajije
niba ari isugi arambwira ngo ‘yego’. Nahise mubwira ko buri munyamuryango wacu
wese agomba gukora siporo, akamenya gukina umukino wa Tennis n’uwo koga.
Akibyumva yarikanze, ariko yemera ko azabikora none ubu abikora neza kuruta
undi wese.”
Nwoko abajijwe niba
yarakunze Regina akimubona, yasubije ko hari abakobwa benshi ariko hejuru y’ibigaragara
inyuma yakunze Regina kuko yari yujuje ibyo yari akeneye ku mugore byose,
yongeraho ko n’ubu bibaye ngombwa ko yongera guhitamo yakongera akamuhitamo.
Reba amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Regina Daniels n'umuryango we:
Regina Daniels na Ned Nwoko bafitanye abana babiri b'abahungu, hagati y'imyaka yabo hakaba harimo ikinyuranyo cy'imyaka 40
TANGA IGITECYEREZO