RFL
Kigali

Abanyamakuru Esca Fifi na Giovanni ba Radio&Tv10 bakoze ubukwe bwatunguye benshi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/05/2024 16:18
0


Nyuma y'igihe kinini bamaze bakundana ariko bakabigira ibanga rikomeye dore ko byari bizwi na mbarwa, kuri ubu abanyamakuru ba Radio&Tv10, Fifi na Giovanni, basezeranye imbere y'amategeko.



Kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024 ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko abanyamakuru babiri Fifi na Giovanni bakoze ubukwe, bitangaza benshi basanzwe babazi ariko bakaba batari bazi ko bakundana. Ni inkuru yishimiwe cyane.

Esther Fifi Uwizera uzwi nka Esca Fifi n'inshuti ye Furaha Giovanni Bonheur, basezeraniye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ni ibirori byitabiriwe n'abarimo imiryango ndetse n'inshuti zabo mbarwa na cyane ko benshi batari babizi.

Esca Fifi amaze igihe kitari gito akorera Radio&Tv10, mu ishami ry'Iyobokamana ndetse na Siporo. Afatanya na Eddy Kamoso gukora ikiganiro cyamamaye cyane cyitwa "Imbaraga mu Guhimbaza". Azwi kandi mu nkuru zisekeje z'amashusho akora aho yibanda ku magambo bamwe mu byamamare bavuga mu buryo bwo kwibeshya, ibizwi nko 'kurasa nk'Imbogo'.

Uretse kuba azwi mu itangazamakuru, Esca Fifi yamenyekanye no muri Korali Shalom imwe mu zikomeye mu gihugu, iherutse gukorera igitaramo cy'amateka muri BK Arena. Ni mu gihe Furaha Giovanni wamaze kuba umugabo wa Esca Fifi mu buryo bwemewe n'amategeko, na we akorera Radio&Tv10 mu ishami ry'amafoto n'amashusho.

Ubukwe bw'aba bombi bwatunguye benshi barimo n'abo bakorana. Umwe mu bakora kuri Radio&Tv10 wifuje ko tudatangaza amazina ye, yabwiye inyaRwanda ko atari azi ko Fifi na Geovanni bakundana. Yagize ati "Byadutunguye natwe mu by'ukuri".

InyaRwanda yamenye amakuru y'uko indi mihango y'ubukwe bwabo izaba mu gihe cya vuba. Tariki 07/07/2024 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa muri salle ya Kigali Parents School, ndetse banasezerane imbere y'Imana muri Salle ya Kigali Parents School.


Esca Fifi na Giovanni baryohewe n'urukundo


Biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko


Esca Fifi na Giovanni wamutwaye uruhu n'uruhande


Bamaze igihe bakundana, gusa byari bizwi na mbarwa


Esca Fifi azwi cyane mu biganiro bisekeje akora ku "barasa imbogo"


Esca Fifi na Giovanni basezeranye imbere y'amategeko

REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA FIFI NA GIOVANNI



VIDEO: Mervin Pro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND