RFL
Kigali

Apostle Serukiza Sosthene yahishuye uko Abakozi b'Imana benshi bafite amahembe bagendana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/04/2024 20:56
0


Umushumba Mukuru w’itorero ‘Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda’ rikorera ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, Apostle Serukiza Sosthene, yahishuye uko yagizwe Intumwa y'ububyutse n'Imana anavuga ko abakozi b'Imana benshi bafite amahembe bagendana atagaragara bitewe no gushaka indamu.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, ubwo abashumba bayoboye amatorero atandukanye akorera umurimo w'Imana mu Mujyi wa Kigali bari bateraniye kuri EAR Remera, aho baganiraga ku nyigisho zitandukanye zishingiye ku buyobozi n'ububyutse.

Apostle Serukiza Sosthene wari uyoboye iki Gicaniro cy'Ububyutse cyiswe Leadership and Revival, yatangiye asobanura Igicaniro cy'Ububyutse ati: "Ni itsinda ry'abakozi b'Imana twishyize hamwe mu Rwanda kugira ngo dusengere Ububyutse, dusengere Amahoro Imana yaduhaye kugira ngo ntakatuveho imyaka yose tukiriho;

Dusengere ubumwe bw'Umubiri wa Kristo, tube umwe twegerane tunashyigikirane tunafashanye. Ibyo tujya tubikora ari ugushyigikirana, ari uguhura tugasabana, ari uguhura tugasenga, ari ukurara mu masengesho, benshi twagiye tubikora kandi n'ubu biracyakorwa".

Yatanze ubuhamya bw'ukuntu ububyutse ari bwo bwamugaruye mu Rwanda, anavuga uko yagizwe Intumwa y'Ubuhyutse n'Imana. Ati: "Njyewe ububyutse ni nabwo bwangaruye mu Rwanda ku bazi ubuhamya bwanjye. Aho uvuga ngo bafunguye imiryango yose, Amerika byakunze, amatike bayashatse ibintu byose, umuryango n'abana n'abo ndera bose. 

Umugore ni we wari urimo abyirukamo n'ababimufashagamo. Byose bimaze kujya ku murongo, ndavuga ngo reka mbanze njye kubaza Imana...Imana irambwira iti 'zamuka vuba ujye mu Rwanda i Kigali ari ho utegerereza ububyutse kubera ko niho buzahera' ". 

"Imana irambwira iti 'nakugize Intumwa y'ububyutse. Genda ubwirize ububyutse utegerereze i Kigali, inanyereka n'ibimenyetso 3 by'ahantu nzahera. Uko ari 3 byose narabibonye, irambwira iti ni hariya buzahera bubone gukwira ahandi. Ibyo bihugu byose hagarika, genda ujye i Kigali. Kuko Imana ariyo yabivuze." 

Apostle Serukiza ati "Ntabwo mbabeshya, iyo bitaba ubuhanuzi bw'ubibyutse mba naragiye aho handi".

Yashimye Imana ko ifite umugambi udasanzwe ku Rwanda bitewe nuko yahisemo ko ari ho inyuza Ububyutse, ubundi bukazabona gukwira n'ahandi hose. Ati: "Ubwo rero Imana ishimwe ko ifite umugambi udasanzwe kuri iki gihugu, ariko mujye munabimenya ahantu havumbitse ibintu bikomeye hakunda kunyura n'ibintu bikomeye". 

"Ibyanyuze muri iki gihugu bifite icyo bisobanura. Isi y'umwijima yari yikanze iri terambere, yari yikanze igihugu gikomeye kizatangaza Afurika yose, none cyananyuzemo ububyutse buzanahembura n'Amatorero mu Karere".

Uyu Mushumba yavuze ko Imana ikeneye abayobozi bazana udushya ndetse anagaruka ku bakozi b'Imana bagendana amabembe bitewe no gushaka indamu 

Ati: "Igihe cyawe uyoboye zana udushya, wiyobora gusa nk'ibyo wabonye, zana udushya, uzane impinduka bimenyekane ko hari ububyutse uzanyeho mu gihe cyawe. Ntituzagumaho tuzagenda ariko igitangaje ni uko umuntu ashobora kuzabura icyo yisobanura kuko yananiwe gukora icyo Imana yamushakagaho. 

Abakozi b'Imana benshi bafite ibibembe bagendana byo mu mwuka bitagaragara kubera indamu no kwambura abantu ibiguzi byarenze ibindi byose bari gukora". 

Apostle Serukiza Sosthene yasoje atanga urugero kuri Yuda wakunze amafaranga bikagera n'aho agurisha Yesu ndetse anatanga urugero ku mukozi w'Imana wagurishije urusengero anavuga ko ariyo mpamvu abantu bazabona intambara mu matorero.


Apostle Serukiza yahishuye ko yaje gutura mu Rwanda kubera ko ari ho hazahera ububyutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND