Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yatangaje yakabaye yarinjiye muri Sinema mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki, ariko ko yakomwe mu nkokora n’ubushobozi, byatumye atangirira ku kugaragaza impano yo kuririmba.
Yabitangarije
InyaRwanda, nyuma y’uko agarutse muri Sinema agatangira gushyira hanze ibice
bishya bya filime ye yise ‘Ngunda’ yari amaze imyaka ibiri ahagaritse.
Uyu mugabo
yavuze ko kuba filime ye yari itakigaragara, ahanini byaturutse ku cyorezo cya
Covid-19 cyatumye atabasha kongera guhuriza hamwe abakinnyi ngo bafate
amashusho.
Ati “Nk’uko
ubivuga nibyo! Ngirango abantu bose barabizi ko hari icyorezo cyaje, kitureba
twese, gifite n’amahame ngenderwaho n’amabwiriza yo gukurikiza, navuga ko iyo
ariyo mbogamizi nahuye nayo, ikindi urumva nyine niba dukina turi abantu 10
ntabwo byagombaga gukunda, kuko bamwe bari bari mu rugo, niyo mbogamizi navuga,
kandi abantu bose barabizi.”
Ama G The
Black avuga ko yongereye imbaraga cyane mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime,
ndetse n’uburyo amajwi asohokamo, kandi ntiyahinduye ikipe y’abakinnyi
bakorana. Ati “Ni ugukomeza, mu gihe nta kintu kidukomye mu nkokora.”
Yavuze ko
amaze gushora amafaranga menshi mu ikorwa ry’iyi filime, biri mu mpamvu zituma
atasubiza inyuma amaso ngo arebe urugendo anyuzemo. Kuri we, iki ni iki gihe
cyo kureba ibiri imbere ‘kugirango ndusheho gukora ibisabwa’. Ati “Ni
amafaranga menshi cyane nubwo ntashobora kuvuga umubare.”
Uyu mugabo
agaragaza ko ari gukabya inzozi ze, kuko kuva akiri mu mashuri yisumbuye
yakundaga gukina filime cyane kurusha umuziki. Yamamaye cyane ubwo yakinaga muri
filime ‘Inshuti Friends’ akomereza muri filime ‘Seburikoko’.
‘Seburikoko’
ayivuga nka filime yamuciriye inzira, ituma izina rye rimenyekana kandi
yayikuyemo ubumenyi bwamutumye ‘nanjye niyemeza gukora filime yanjye’. Ati “Ni
uko nanjye niyemeje gukora filime ‘Ngunda’ nyuma y’uko amasezerano yanjye yari
arangiranye na ‘Seburikoko’.
Ama G avuga
ko nk’umwe mu bemera ko amahirwe abaho, yizera ko igihe kimwe filime atunganya
zizagera ku rwego rwo guhatana mu maserukiramuco.
Avuga ko nk’umunyamuziki,
bijya bibaho ko umuntu ashobora gukora indirimbo igakundwa cyane, ariko
yakongera gukora indi ntikundwe. Kuri we ‘ikintu cya mbere ni ukudacika intege’.
Ati “Ibi bintu mbikora mbikunze. Mbikora mu buryo bwo kugirango tuzamure izindi
mpano, natwe nk’uko batuzamuye.”
Uyu mugabo
yavuze ko kuba hari filime zihatana mu maserukiramuco ‘ari igihe cy’umuntu kiba
cyageze’ ariko ‘nabyo mbambitekereza’.
Yavuze ko
abatwaye ibikombe n’abafite filime zagaragajwe mu maserukiramuco babikesha
kuba barateguye neza ‘kubona ababashyigikira, kubona inkunga, kuba ibikorwa
byabo bitambuka mu itangazamakuru n’ibindi’.
Ati “Ni uko
mbitekereza. Ariko icya mbere ni ukudacika intege, bibe uyu munsi cyangwa
ntibibe, icya mbere ni ugukorera abantu bawe bagukunze mu bintu ukora.”
Ama G The
Black asobanura ko yatangiye umuziki nk’amahitamo ya kabiri, kuko muri we
yiyumvagamo gukora filime kurusha ibindi byose.
Ati “Umuziki
nawutangiye ariko nkunze gutanga ubutumwa bwumvikana. Ni uko nta bushobozi nari
mfite bwo gutangira filime niho nari guhera. Ariko kandi byose ni kimwe.
Nafashe injyana ndirimbamo filime, buriya indirimbo zanjye zijya kumera nka
filime.”
Ama G The
Black yatangaje ko gukora umuziki byabaye amahitamo ya kabiri nyuma ya filime
Ama G The Black avuga ko ashingiye ku bumenyi afite, byatumye akora umuziki mu buryo bumeze nka filime, kuko ari ibintu yakunze kuva akiri ku ntebe y’ishuri
Ama G The Black yatangaje ko afi inzozi z'uko filime akora zizahatana mu maserukiramuco
KANDA HANO UREBE IBICE BISHYA BYA FILIME ‘NGUNDA’ YA AMA G THE BLACK
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MWANA WA MAMA' YA AMA G THE BLACK
TANGA IGITECYEREZO