Umuhanzi Byukurabagirane Noel ubarizwa mu itorero rya ADEPR Nyamugari yateguye igitaramo ‘Nimuze murebe imirimo itangaje Uwiteka agirira abantu be’ azamurikiramo album ye y’amashusho igizwe n’indirimbo 8.
Iki gitaramo kizaba tariki 15/09/2019 kibere kuri ADEPR Nyamugari kuva saa Saba z’amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo, Byukurabagirane Noel azaba ari kumwe na Stella Manishimwe uzwi cyane nka ‘Ni njye wa mugore’, Hakizimana Vedaste, Yasipi choir n’abandi.
Byukurabagirane yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu yateguye
iki gitaramo ari ukugira ngo umurimo w’Imana urusheho kwaguka. Ati “Ni
igiterane cyo kumurika album y'amashusho igizwe n’indirimbo 8. Impamvu cyateguwe
ni ukugira ngo umurimo w'Imana urusheho kwaguka. “ Uyu muhanzi yatangiye
umurimo w'uburirimbyi muri 2016. Amaze gukora indirimbo 12 z’amajwi n’indirimbo
8 z’amashusho.
Byukurabagirane agiye kumurika album ye ya mbere y'amashusho
Stella Manishimwe azaririmba mu gitaramo cya Byukurabagirane
Igitaramo Byukurabagirane azamurikiramo album ye ya mbere
TANGA IGITECYEREZO