Kigali

KINIGI: Louis Van Gaal na Areruya Joseph bahuriye mu muhango wo Kwita Izina 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/09/2019 16:24
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeli 2019 mu karere ka Musanze habereye igikorwa ngaruka mwaka cyo kwita amazina abana b’Ingangi bavutse muri uyu mwaka wa 2019. Areruya Joseph na Louis Van Gaal bitabiriye uyu muhango.



Aloysius Paulus Maria Van Gaal uzwi nka “Louis Van Gaal” wamamaye mu mupira w’amaguru biciye mu gutoza amakipe akomeye nka Manchester United, FC Barcelona, Bayern Munichen, ikipe y’igihugu b’Abaholandi n’andi atandukanye, yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 4 Nzeli 2019 ho aje muri gahunda ya RDB yo Kwita Izina 2019.

Mu gukora igikorwa cyamuzanye, Louis Van Gaal yahawe umwanya yita izina ari bwo yatangaga izina rya “Ingogozi” umwana w’ingagi wavutse muri uyu mwaka wa 2019.


Louis Van Gaal mu muhango wo Kwita Izina 2019


Louis Van Gaal yanasuye pariki y'Ibirunga

Areruya Joseph umunyarwanda uyoboye abandi bakinnyi b’umukino wo gusigana ku magare (Cycling) akaba ariwe ubitse Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018 yari muri iki gikorwa cyo kwita izina aho yatanze izina rya “Inganji” ku mwana w’ingagi wavutse muri uyu mwaka wa 2019, umwana uvuka mu muryango witwa Amahoro (Amahoro Family).


Areruya Joseph mu muhango wo Kwita Izina 2019

Kuva muri 2005, Kwita Izina ni umuhango ukomeye mu Rwanda, unagendana n’ibindi birori.Muri uyu mwaka, abana 25 b’ingagi ni bo bahawe amazina, hakaba hanateganyijwe n'igikorwa cy’inama ya kabiri ya kaminuza Nyafurika y’imiyoborere (Africa Leadership University), iteganyijwe kuva kuwa 08 kugeza kuwa 09 Nzeli, isiganwa ry’amagare rizwi nka ‘Akagera’s Rhino Cycling Velo Race’ ryabaye tariki ya 24 Kanama, ndetse n’igitaramo cyo Kwita Izina (Kwita Izina Mega Concert) kizaba kuwa 07 Nzeli 2019, muri Kigali Arena.


Belise Kariza umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB yakira abitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyo Kwita Izina

Mu kwezi gushize RDB yahaye inka 729 abaturage batishoboye baturiye Pariki y’Ibirunga, nk’uruhare rwabo ku bikomoka mu bukerarugendo.

Leta itanga 10% by’ibikomoka mu bukerarugendo, mu gufasha abaturage baturiye za pariki.

Inka zatanzwe mu karere ka Nyabihu, ni umwe mu mishanga 36 Leta yashyizemo miliyari 1.5 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019.

Ni amafaranga menshi, ugereranije na miliyoni 741 Frw, zatanzwe mu mwaka wari wabanje wa 2017-2018.


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame asuhuza abari mu muhango

RDB ivuga ko mu mwaka ushize wa 2018, pariki zinjije miliyoni 21.1 z’amadorari ya Amerika (Miliyari 19 Frw).

Imishinga yegerezwa abaturage harimo kwegerezwa amazi meza, kubakirwa amakusanyirizo y’amata, ibigo nderabuzima, amashuri no kubakira abatishoboye.

Nk’uko bisanzwe no mu myaka yatambutse, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye uyu muhango ndetse anatanga impanuro ku bitabiriye uyu muhango n’Abanyarwanda muri rusange.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abaturage bitabiriye uyu muhango, ndetse n’abandi batumiwe muri uwo muhango muri rusange, ariko by’umwihariko ashimira abatoranyijwe kwita amazina abana b’ingagi 25.

Imbyino gakondo kimwe mu byagaragaye muri uyu muhango

Perezida Kagame yabashimiye abavuga mu mazina buri umwe, agira ati “Nagira ngo mbashimire kandi mumfashe mwese tubashimire”.

Perezida Kagame yavuze ko Leta yifuza ko ibyo abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bakora bibazanira inyungu, ari yo mpamvu hashyizweho umugabane wa 10% y’ibiboneka muri iyo pariki, kugira ngo bigaruke mu baturage bibateze imbere.

Yagize ati “Niturushaho gufatanya no kubifata neza, bizakomeza kuzana inshuti nyinshi, abadusura benshi, n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri mwebwe ubwanyu mu miryango ituye hafi hano muturanye na Pariki y’Ibirunga.

Yunzemo ati “Ndagira ngo rero dukomereze aho, dufatanye. Ndashimira n’abashyitsi bifatanyije natwe bavuye kure, n’abandi bazakomeza kuza, kubera ko bamenya ko abaturage b’u Rwanda, abaturiye ibirunga bifata neza, bafata neza ingagi, baturanye nazo, kubera ko tuzivanamo ibiduteza imbere”.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu Kinigi mu karere ka Musanze ahabera umuhango wo kwita Izina

Perezida Kagame kandi yanashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abakozi ba Pariki y’Ibirunga bose , by’umwihariko abarinda Pariki, anashimira uburyo RDB ibikurikirana umunsi ku munsi.Ati “Dukomereze aho, dufatanye, dukore byinshi, ni ko bikwiye, ni byo u Rwanda rwifuza”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND