Kigali

Rurageretse hagati ya Kiyovu Sports na Sugira Ernest

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/01/2025 13:55
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu [Amavubi], Sugira Ernest, ari mu gihirahiro nyuma yo kuba Kiyovu Sports mu buryo budasanzwe ishaka gutandukana nawe nta mafaranga y’amasezerano ye imuhaye.



Sugira yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe. Byari ibyishimo bikomeye mu bakunzi b’iyi kipe, cyane ko uyu musore afite amateka akomeye mu bijyanye no gutsinda ibitego mu Rwanda. 

Ibyo byishimo byabaye iby’akanya gato, kuko nyuma y’igihe gito, Sugira hamwe n’abandi bakinnyi b’iyi kipe bahuye n’imbogamizi zo kudakinira Kiyovu Sports kubera ibihano iyi kipe yari yahawe bijyanye n’amadeni ibereyemo abahoze bayikorera.

Mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri uku kwezi kwa Mbere Kiyovu Sports yatangiye gutandukana na bamwe mu bakinnyi yari yasinyishije, nka Keddy Nsanzimfura, abandi nka Mbirizi Eric na Jospin Nshimirimana. Ubu, Sugira Ernest nawe ari mu nzira zo gutandukana n’iyi kipe.

Ku wa Kane, Sugira Ernest yahuye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ngo baganire ku buryo bwo gutandukana. Gusa, Kiyovu Sports yamumenyesheje ko idafite ubushobozi bwo kumuha amafaranga y’amasezerano miliyoni 5 n’umushahara w’amezi abiri imurimo. 

Sugira yagize ubushake bwo korohera ikipe asaba nibura umushahara w’amezi abiri ubundi bagatandukana mu mahoro, ariko nabyo Kiyovu ntabwo ibikozwa.

Biravugwa ko uyu mukinnyi Sugira yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA, kandi biravugwa ko nibiramuka ntacyo bitanze ashobora kwitabaza inzego mpuzamahanga nka FIFA.

Iki kibazo gikomeje gutera impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, hibazwa niba ikipe ya Kiyovu Sports izakomeza iyi myitwarire cyangwa se niba izakemura ibibazo byayo mu bwumvikane.

Sugira Erneste na Kiyovu Sports ntabwo bari kumvikana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND