Kigali

Axel Rudakubana yakatiwe imyaka 52 nyuma yo kwica abana batatu mu birori byo kwizihiza Taylor Swift

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/01/2025 20:23
0


Umwongereza Axel Rudakubana w’imyaka 18 yakatiwe igifungo cy’imyaka 52 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica abana batatu mu birori byari byateguwe mu rwego rwo kwizihiza umuhanzikazi w'icyamamare Taylor Swift.



Ibyo birori, byabereye mu Bwongereza tariki ya 29 Nyakanga 2024, byari byitabiriwe n’abana benshi bakunda umuhanzikazi Taylor Swift. Axel Rudakubana yemereye imbere y’urukiko rwa Liverpool ko yishe abana batatu bari bitabiriye ibyo birori. Abana bishwe ni Alice da Silva Aguiar w’imyaka 9, Bebe King w’imyaka 6, na Elsie Dot Stancombe w’imyaka 7.

Rudakubana yanemeye kugerageza kwica abandi bantu 10 barimo abana umunani hamwe na mwarimu wabo Leanne Lucas na John Hayes, umucuruzi wari hafi aho. 

Yanemeye icyaha cy’iterabwoba gikomoka ku nyandiko ya ‘pdf’ y’inyigisho z’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, zabonywe n’abashinzwe iperereza ubwo bamusakaga. Yahise akatirwa imyaka 52 nyuma yo kwemera icyaha, bityo yirinda kujyanwa mu rubanza rwuzuye.

Mu rukiko, amashusho ya CCTV yerekanye abana bagerageza guhunga, umwe w’imyaka umunani akururwa asubizwa mu nyubako na Rudakubana. Ibyo byateye agahinda gakomeye abari mu cyumba cy’urubanza. Umwe mu barokotse yagize ati: “Ndagufata nk’umugome utagira impuhwe. Ndagusaba umbwire impamvu wabikoze.”

Ababyeyi b’abana bishwe bagaragaje agahinda kabo, nk’uko byatangajwe n’ababyeyi ba Alice Silva Aguiar bati: "Ubuzima bwacu bwarahagaze igihe twaburaga umwana wacu Alice,".

SKY News ivuga ko abakora iperereza bavuze ko Rudakubana yakoze aya mahano ku bushake, bikaba byarabaye intandaro yo guhagarika ibyo birori byari bigamije gutanga ibyishimo.

Urupfu rw'aba bana bazize akarengane, rwashavuje benshi mu Bwongereza no ku Isi yose, cyane ko byabereye mu birori byari bigamije guha abana umwanya wo kwidagadura no kugaragaza urukundo rukomeye bafitiye umuhanzikazi Taylor Swift.

Uyu musore w'umwogereza ufite inkomoko mu Rwanda, yakatiwe mu buryo bukomeye kugira ngo bimere nk’isomo ku bandi bagerageza gukora ibyaha nk’ibi. Urukiko rwagaragaje ko icyaha yakoze gikomeye, cyane ko cyahitanye ubuzima bw’inzirakarengane.

Amakuru avuga ko yari gukatirwa burundu ariko kubera ko yari afite imyaka 17 ubwo yakoraga iki cyaha, ni yo mpamvu yakatiwe igifungo cy'imyaka myinshi. Abasesenguzi bavuga ko mu mategeko y'u Bwongereza, icyaha cya burundu gihabwa umuntu ufite imyaka 21 kuzamura.


Urupfu rw'abana batatu bishwe mu 2024 rwashavuje benshi


Alex Rudakubana yakatiwe igifungo cy'imyaka 52


Abana bishwe bari bitabiriye ibirori byo kwidagadura no kwizihiza Taylor Swift baririmba indirimbo ze


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix & Irene Tuyihimitima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND