Umukinnyi kabuhariwe mu mukino wa Basketball, LeBron James, ari hafi kongera kwandika izina rye mu mateka ya shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.
Ku myaka 40, LeBron James azaba ari umukinnyi wa
mbere ukinnye NBA All-Star Game muri iki kigero cy’imyaka, akaba kandi inshuro
ye ya 21 yitabiriye iri rushanwa rikomeye rikinwa n’abakinnyi b’intoranywa.
Uyu mwaka wa 2025 usanze LeBron James ari mu
mwaka wa 22 akina muri NBA. Muri iyo myaka yose, usibye uwa mbere yinjiragamo,
indi myaka yagiye ahamagarwa mu bakinnyi b’intoranywa, NBA All Stars.
Abasesenguzi bakomeye muri NBA, barimo Ernie Johnson, Shaquille O’Neal, Kenny Smith na Charles Barkley, batangaje ko umusaruro wa LeBron muri uyu mwaka w’imikino umushyira mu bagomba guhamagarwa mu bakinnyi bazabanza mu kibuga muri All-Star Game.
Uyu musaruro urimo kwinjiza
amanota 23.7 ku mukino, gukora ‘rebound’ 9, no gutanga indi mipira 7 yavuyemo
amanota ku mikino 39 amaze gukina.
LeBron yafashije ikipe ya LA Lakers kugera ku
mwanya wa gatanu mu gice cy’Uburengerazuba muri shampiyona, aho yagaragaje
ubuhanga mu mukino batsinzemo Boston Celtics amanota 117-96 ku wa 24 Mutarama
2025.
Nubwo urutonde rw’abakinnyi b’intoranywa
ruzatangazwa mu cyumweru gitaha, hari amahirwe ko LeBron ashobora kuzaba ari
kumwe na mugenzi we bakinana Anthony Davis cyangwa abandi bakinnyi b’abahanga
nka Stephen Curry, Shai Gilgeous-Alexander, Kevin Durant na Nikola Jokić.
Ku myaka 40, LeBron James arerekana ko
ubushobozi bwo gukina ku rwego rwo hejuru n’umurava bidahuzwa n’imyaka. Niba
byemezwa, iki gikorwa kizaba ikimenyetso cy’ubudasa bw’uyu mukinnyi mu mateka
ya NBA.
LeBron James ashobora kuba umukinnyi wa mbere ukinnye NBA All Stars afite imyaka 40
TANGA IGITECYEREZO