Amakipe yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024 yamaze kumenya uko azahura hagati yayo, aho APR FC izakina n'ikipe ya Musanze FC naho mukeba wayo Rayon Sports ikazakina na Rutsiro FC.
Ni tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025 saa tanu n'iminota 30 ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA i Remera.
Amakipe umunani yaherukaga kurenga ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro niyo yatomboye andi umunani atararikinnye bitewe nuko yo yari yitwaye neza ubuheruka aho yose yari yashoboye kugera muri 1/4.
Umukino ukomeye mu mikino ya ⅛ ni uzahuza ikipe y'Akarere ka Musanze ndetse n’iy’Ingabo z’Igihugu kugira ngo zishakemo itike ya ¼.
Ni mu gihe Police FC ifite igikombe giheruka yatwaye itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma,yatomboye kuzakina na Nyanza FC.
Biteganyijwe ko imikino ibanza izakinwa ku wa 11 na 12 Gashyantare 2024 na ho imikino yo kwishyurwa ikinwe ku wa 18 na 19 Gashyantare.
Uko amakipe azahura muri 1/8:
Musanze FC VS APR FC
Amagaju FC VS Bugesera FC
AS Muhanga VS Gasogi United
City Boys VS Gorilla FC
Intare FC VS Mukura VS
Nyanza FC VS Police FC
Rutsiro FC VS Rayon Sports
AS Kigali VS Vision FC
TANGA IGITECYEREZO