Mexique yatangije gahunda "México te abraza" igamije kwakira abimukira, ibaha ubufasha bw’imibereho, ubuvuzi, amahugurwa, amafaranga yo gutaha n’ubufasha bwo kwiyubaka.
Igihugu cya Mexique yatangije gahunda yise "México te abraza" igamije kwakira no gufasha Abanya-Mexique bazasubizwa mu gihugu cyabo bitewe n’ingamba nshya zifatwa ku bimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa minisiteri n’ibigo bya leta 34, intara 6 ziri ku mupaka wa ruguru, ndetse n’intara 10 zo hagati no mu majyepfo ya Mexique, hagamijwe korohereza abimukira gusubira mu buzima busanzwe mu miryango yabo.
Hazubakwa ibigo icyenda bizakira abimukira ku mupaka, harimo amatenti azashyirwa ahaparika imodoka, mu byanya by’imikino no mu bubiko bunini. Minisiteri y’Ingabo za Mexique izatanga serivisi z’ibiribwa binyuze mu gikoni kigendanwa ndetse inashinzwe umutekano muri ibyo bigo.
Abimukira bazahabwa kandi "Tarjeta Bienestar Paisano" irimo amafaranga angana na 2,000 pesos (hafi $100) yo kubafasha kugera mu ngo zabo, hamwe n’ubufasha mu byerekeye serivisi z’ubuzima, amahugurwa, no kubona akazi.
Perezida Claudia Sheinbaum Pardo yibukije abimukira ko batari bonyine, abasaba kugira ituze mu gihe gahunda "México te abraza" izashyirwa mu bikorwa. Yijeje ko guverinoma ya Mexique izakora ibishoboka byose mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Yavuze kandi ko iyi gahunda izafasha mu guhangana n’ibibazo by’ubukene n’imibereho mibi bikunze kugaragara ku bimukira.
Mu rwego rwo kunoza iyi gahunda, abimukira basabwe gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano n’ubuyobozi kugira ngo gahunda izagerweho neza kandi bazagaruke mu gihugu cyabo mu mutekano n’ituze. Ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda buratanga icyizere cyo kugera ku ntego zayo nk'uko bitangazwa na New York times
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO