RFL
Kigali

Kigali ku isonga mu mijyi ifite isuku muri Afrika, Urutonde rw’imijyi 10 iyoboye iyindi mu isuku muri Afrika 2019

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/09/2019 15:11
5


Umunyarwanda ati "Isuku ni isooko y’ubuzima”. Ibi ni impamo. Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu kugira isuku ihambaye aho ihigitse imijyi yose yo muri Afrika muri 2019. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe urutonde rw’imijyi 10 ifite isuku ya ntamakemwa ku mugabane wa Afrika.



Umujyi wa Kigali uko utera imbere ndetse n’inyubako nshya zigenda ziyongera ndetse n'abawutura bakagenda biyongera umunsi ku wundi. Gusa ibi ntibiwubuza gukomeza kuzamura n’urwego rw’isuku. Nk'uko tubikesha ibinyamakuru zaspera.com na cceonlinenews.com ku ntonde bakoze ndetse n’ubusesenguzi batubwira uru rutonde rw’imijyi 10 ruyobowe n’umurwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda "Kigali". 

Umujyi wa Kigali ukurikirwa n’umujyi wa Cape city wo muri Afrika y'Epfo. Izi mbuga twifashishije zivuga ko mu gukora uru rutonde barebye ibintu binshi muri byo harimo, ibijyanye n’ikirere umujyi ugiye ufite cyusuzuyemo umwuka mwiza wo guhumeka, kuba nta bintu by'ibyotsi bituruka mu nganda bihari, kuba nta bishishwa cyangwa ibikarito byavuyemo ibikoresho cyangwa ibyo kurya byuzuye mu mihanda ndetse n’ibindi byinshi. Mu gukora uru rutonde twibanze ku rutonde rwasohowe ku wa 7 Kanama 2019 na zaspera.com.

Urutonde rw’imijyi 10 ifite isuku ihambaye muri Afrika 2019

10. Windhoek (Namibia)9. Dar Es Salaam (Tanzania)

8. Accra (Ghana)

7. Gaborone (Botswana)

6. Nairobi (Kenya)

5. Johannesburg (South Africa)

4. Port Louis (Mauritius)

3. Tunis  (Tunisia)

2. Cape City (South Africa)

1. Kigali – Rwanda

Sources: zaspera.com na cceonlinenews.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera4 years ago
    Ee Kigali yacu niyambere
  • Kigali4 years ago
    umujyi wa Kigali ni muto muyindi mijyi y Africa.urabona Nairobi na cape ukuntu ari minini wa!!
  • Nikiza david 4 years ago
    Muvyukuri birantunguye pe kigali kumwanya wambere mutama nahezagirwe kbs muduhe andi makuru Ouganda et Burundi ho bt?
  • ARI4 years ago
    UBWOSE URWANDA NURWAMBERE
  • Mbaruramye4 years ago
    Kigari irakataje mumihigo





Inyarwanda BACKGROUND