RFL
Kigali

Riderman yeretswe ko akunzwe mu gitaramo gitangiza icyumweru cy’Umuganura-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2019 8:38
0


Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka Riderman ‘Igisumizi’, yagaragarijwe ko afite umubare munini w’abafana banyuzwe n’ubutumwa anyuza mu bihangano bye yisunze injyana ya Hip Hop amaze imyaka irenga icumi abaye inshuti nayo.



Riderman ni umwe mu bahanzi n’amatorero baririmbye mu gitaramo gitangiza icyumweru cy’Umuganura cyatangijwe n’Akarasisi kabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019. Ni mu rugendo rwatangirijwe i Remera rusorezwa muri Car free zone ahabereye igitaramo mbaturamugabo.

Umutambagiro w’umuganura watangiriye ku Gisimenti, kwa Lando, Kacyiru, Kinamba, Kimisigara, kwa Kadafi baruhukira kuri Club Rafiki.

Kuri Club Rafiki abasore n’inkumi bari imbere mu Mutambagiro w’Umuganura bagaragaje ubuhanga bagendera ku igare rirerire, abandi bagendera ku nkoni, ku nkweto z’amapine n’ibindi byashimishije abari mu muhanda w’i Nyamirambo.

Bavuye kuri Club Rafiki berekeza kwa Rubangura mu Mujyi rwagati. Bakoresheje inzira ya Gitega, Gakiriro na Inmr. Bageze kwa Rubangura byabaye ibindi bindi kuko abacuruzi, abagenzi bari muri bus bakurikiranye bya hafi akarasisi k’abasore n’inkumi bigaragaje cyane mu mutambagiro w’uyu Muganura.

Itorero ry’Igihugu Urukerereza nabo bataramiye mu mbyino abari kwa Rubangura bishimirwa bikomeye. Abakaraza bari ab’Itorero ry’Umujyi wa Kigali.

Nyuma yo kuva kwa Rubangura, umutambagiro wakomereje muri car free zone aho abayobozi batandukanye basuye ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo.

Mu ijambo rye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, John Ntigengwa, wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yasabye abatuye Kigali kuzitabira ibikorwa byose by’Umuganura 2019 bizabera mumidugudu yabo no mu miryango nk’urwego rwahawe umwihariko mu kwizihiza Umuganura muri uyu mwaka w’2019.

Umutambagiro w’umuganura wasojwe n’igitaramo cyahuje Itorero Urukerereza, umuhanzi Makanyaga Abdul, Intore Tuyisenge, ababyinnyi b’amatsinda atandukanye ndetse n’umuraperi Riderman wari Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo Intore Tuyisenge yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zifashishwa mu bikorwa bya Leta n’ahandi, yishimirwa bikomeye. Yaririmbye indirimbo nka “Unkumbuje u Rwanda”, “Ibidakwiriye nzabivuga” n’izindi.

Intore Tuyisenge asanzwe ari Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda. Amaze igihe kinini mu rugendo rw’umuziki, yaririmbye mu birori no mu bitaramo bikomeye abicyesha indirimbo ze zikangurira gusigasira ibyagezweho, gufasha abaturage kumenya gahunda za Leta n’ibindi.

Umuraperi Riderman niwe wasoje iki gitaramo yishimirwa bikomeye. Aho umuhanzi yari ahagaze naho abafana bari bahagaze harimo intera nini, akigera ku rubyiniro Riderman yavuze ko abafana bari kure ahitamo kubasanga basangira ibyishimo by’injyana ya Hip Hop.

Yaririmbaga abwira urubyiruko n’abandi kwishimira Umuganura kuko ari isooko yo kwigira. Uyu muraperi mu gihe kirenga iminota 45’, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zatumye akundwa n’ubu yongeraho n’izo aheruka gushyira hanze zikunzwe muri iki gihe.

Abafana beretse Riderman ko ari umwami w'injyana ya Hip Hop nk'uko akunze kubivuga

Yaririmbye indirimbo nka “Mambata” , “Nisamahe” zose yakoranye na Safi Madiba, ‘Ntakibazo” yakoranye n’abahanzi batandukanye, “Abanyabirori” yongereye ubushyuhe mu bitabiriye umutambagiro w’umuganura n’izindi nyinshi zatumye ava ku rubyiniro abafana batabishaka.

Buri ndirimbo yose yateye yikirijwe ndetse yanyuzagamo akajya mu bafana akabaha indangururamajwi bakaririmba, ibintu bitoroheye abashinzwe umutekano we.

Riderman yabwiye abari mu gitaramo ati “Abanya-Kigali muri aba mbere. Imana ibahe amahoro n’umugisha”.

Akimara kuva ku rubyiniro abafana bakomeje kuvuga ko bashaka ko Riderman agaruka kubataramira ndetse benshi bakavuga mu ijwi ryo hejuru ariko uwari uyoboye igitaramo akabwira ko agiye kuhuruka no kunywa amazi.

Umuganura 2019 uzizihizwa ku wa 2 Kanama 2019; Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Umuganura, Isooko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira”. Nk’ibisanzwe uzizihirizwa mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu muraperi wegukanye Primus Guma Guma Super Stars yakoresheje ingufu nyinshi ashimisha abafana be

Imbere y'abafana, Riderman yavugaga kuba 'Igisumizi' ari amahitamo akomeye yafashe mu buzima

Makanyaga Abdul mu ndirimbo nka "Rubanda" n'abaririmbyi be bishimiwe bikomeye

Umusore ucyebanura imijya y'inanga yagaragaje ko muco harimo ubutunzi bwinshi

Intore Tuyisenge yaserutse gitore mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe n'ubu

Urukerereza rwakerereje abagenzi

Ababyinnyi b'Itorero Urukerereza

Abasore b'ibigango bavuna umugara bigatinda

Kwa Rubangura, abacuruzi bihereye ijisho umutambagiro w'Umuganura

Umusore ukora ubufindo ku igare yigaragaraje

Umuraperi ukizamuka yakuyemo ishati aririmba mu njyana ya Hip Hop arishimirwa

Umunsi wa mbere w'Igitaramo cy'Umuganura wasize ibyishimo

Ni igitaramo kitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Umunyamabanga Uhoraho muri Minispoc, John Ntigengwa

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO

KANDA HANO UREBE UMUTAMBAGIRO W'UMUGANURA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND