Umukobwa wo muri leta ya Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yisanze agiye kwishyura akayabo nyuma yo gushinja umugabo ko yamufashe ku ngufu kandi ari ibinyoma.
Inkuru
dukesha New York Post ivuga ko ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2025 ni bwo byemejwe
ko Anjela Borisova Urumova w’imyaka 20 agomba gukatirwa kuva ku minsi 45 kugeza
ku mezi 23 y’igifungo kubera kubeshyera uwitwa Daniel Pierson ko yamufashe ku
ngufu, nk’uko byemejwe n’umucamanza wa Bucks County witwa Stephen A. Corr.
Si ibi
gusa kandi kuko Angela yategetswe ko agomba guha Daniel $3,600 angana na 5,135,437
Frw, dore ko yanamaze ukwezi kose afunzwe mbere y’uko agirwa umwere kuri iki
cyaha yari akurikiranweho.
Angela yavugaga
ko ibyo ashinja uyu mugabo byabaye tariki 16 Mata 2024 muri Redner’s Supermarket,
aho yahise ajya kuri sitasiyo ya polisi gutanga ikirego ko yahohotewe.
Gusa mu
rubanza rwe nyuma yo kubona ko byamurangiriyeho, uyu mukobwa yaje kwemera ko
Daniel atamufashe ku ngufu ahubwo ko yamubonye hafi aho ari mu modoka ya Ford
F-150 y’ubururu, akumva ko ari umuntu mubi agahitamo kumubeshyera.
Polisi yatangaje ko yakomeje kureba amashusho y’aho Angela yavugaga ko yafatiwe
ku ngufu ikanareba ubutumwa bwari muri telefone ye, bakagenda babonamo
ibitandukanye n’ibyo yavugaga, akaba ari ho bahereye bakeka ko abeshya.
Daniel Pierson yafunzwe iminsi 30 arengana
TANGA IGITECYEREZO