Kigali

Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2025 8:40
2


Alain Mukuralinda wamenyekanye nka Alain Muku wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.



Umwe mu bo mu muryango wa Alain Mukuralinda yatangarije InyaRwanda ko Alain Mukuralinda yitabye Imana ahagana saa mbili zuzuye z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025 azize indwara y'umutima. 

Ni amakuru yanemejwe na Guverinoma y'u Rwanda. Iti: "Tubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu bitaro bya KFH azize guhagarara k'umutima. Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we".

Alain Bernard Mukuralinda wari uzwi cyane nka Alain Muku, ni Umunyarwanda w’inararibonye mu nzego zitandukanye nk’ubushinjacyaha, ubuvugizi bwa Leta, ubuhanzi, n’ubwanditsi.

Yavutse mu 1970 mu mujyi wa Kigali, aho yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba afite imyaka 9. Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana, naho kaminuza ayiga mu Bubiligi.

Mu 2002, Alain Muku yatangiye imirimo y’ubushinjacyaha ndetse aba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda. Mu 2015, yasabye guhagarika akazi ke mu gihe kitazwi kugira ngo ajye kuba hamwe n’umuryango we mu Buholandi, aho umugore we, Martine Gatabazi, yari yoherejwe gukorera uruganda rwa Heineken.

Alain Muku yamamaye mu muziki nyarwanda, aho yakoze indirimbo zakunzwe nka “Murekatete”, “Tsinda Batsinde”, “Gloria” na “Musekeweya”.

Yashinze inzu ifasha abahanzi yise The Boss Papa, ndetse anatangiza gahunda ya “Hanga Higa” igamije guteza imbere abana bafite impano mu muziki. Ni na we wafashije umuhanzi Nsengiyumva François, uzwi nka ‘Igisupusupu’, kumenyekana ku rwego rw’igihugu.

Mu 2021, Alain Muku yarahiye nk’umunyamategeko wemewe mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda, nyuma yo kugaruka mu gihugu avuye i Burayi. Yavuze ko ubumenyi yakuye mu Bushinjacyaha buzamufasha mu mirimo ye mishya nk’umwavoka. 

Muri Nyakanga 2021, yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, ashingwa inshingano zo gufasha mu gutangaza no gusobanura politiki za Leta. Alain Mukuralinda yashakanye na Martine Gatabazi mu 2006. 


Alain Mukuralinda yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize indwara y'umutima (Heart Attack)


Guverinoma y'u Rwanda yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIGARUKA KURI ALAIN MUKURALINDA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hagenimana michel5 days ago
    uwomusaza twamukundaga aruhukire mumahoro
  • Rugwizangoga faustin6 days ago
    Imana imuhe iruhoko rindashira twamukundaga yari impimbanyi yacu naba nkabanyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND