RFL
Kigali

Hatashywe ikiraro cyo mu kirere kizoroshya imihahirane n’imigenderanire hagati ya Ruhango na Nyamagabe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/07/2019 14:41
0


ku munsi w'ejo kuwa kane tariki ya 25 Nyakanga 2019 mu Murenge wa Kabagali hatashywe ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere (Suspended Bridge/Footbridge) cyubatswe ku mugezi wa Mwogo kikaba gihuza uturere twa Ruhango na Nyamagabe.



Iki kiraro kiswe icya ‘Serugeme’ gifatiye ku Mudugudu wa Serugeme w'akagali ka Rwesero muri Kabagali no ku Kagali ka Gasave muri Musange ya Nyamagabe.  Nk’uko tubikesha urubuga rwa Instagram rw’akarere ka Ruhango, iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Ruhango na Bridges to Prosperity, kikaba cyaruzuye gitwaye asaga miliyoni 53 z'amafaranga y'u Rwanda. Uruhare rw'Akarere rungana na 36%, urwa Bridges to Prosperity rukangana na 66%.

Iki kiraro cyuzuye gitwaye akayabo

Mu gikorwa cyo gutaha iki kiraro, Umushyitsi Mukuru akaba n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortunée, yasabye abaturage kugifata neza no kukirinda kugira ngo kizarambe. Yakomeje kandi asaba kurushaho gufata neza no kurinda ibikorwa bagejejweho mu mwaka w'imihigo warangiranye n'ukwezi kwa Kamena 2019 birimo amazi meza, amashanyarazi, imihanda, Poste de Santé n’ibindi. Ikindi ni uko yasabye abakuru kwigisha abato kubifata neza no kubirinda, no kurinda ibyiza byose Igihugu kimaze kugeraho.

Abaturage basabwe kubungabunga iki kiraro ndetse n'ibindi bikorwa remezo

Abaturage ku mpande zombi, baba abo muri Ruhango ndetse n’abo muri Nyamagabe bishimiye cyane iki kiraro, banavuga ko kigiye koroshya imigenderanire n'ubuhahirane hagati yabo dore ko hakurya no hakuno ya Mwogo basanzwe bashyingirana, bakagendererana, bakanahahira mu masoko nka Buhanda na Munanira yo mu Kabagali na Gasura ho muri Musange.

Inzego zitandukanye za Leta ndetse n'abaturage bo mu turere twombi bishimiye iki kiraro cyo mu kirere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND