Nate Ament, umwe mu bakinnyi ba Basketball bakiri bato ariko bafite ejo hazaza heza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye inkweto za Reebok zifite umwihariko udasanzwe yahaye izina rya “Rwanda PE”, mu rwego rwo guha icyubahiro igihugu cy’amavuko ya nyina.
Uyu musore w’imyaka 17, avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umunyamerika, akaba ari umwe mu bakinnyi basigaye bitezwe cyane mu mukino wa Basketball. Abasesenguzi benshi bamubona nk’umukinnyi uzaba mu ba mbere bazatoranywa mu irushanwa rya NBA mu mwaka wa 2026.
Mu gihe gito amaze muri Basketball,
Ament yamaze kugirana amasezerano y’igihe kirekire n’uruganda rwa Reebok, rumaze kwamamara ku isi mu
gukora inkweto n’imyenda y’imikino. Ubu rero, yahimbye inkweto ze bwite, izina
rya “Rwanda PE”, zirimo ibirango
n’ibara by’Ibendera ry’u Rwanda, ziba icyubahiro yahaye igihugu akomokamo.
Mu kiganiro yagiranye na Times Sport, Nate Ament yavuze ko
yahisemo ko inkweto ze za mbere ziba izitanga icyubahiro kuri nyina ndetse n’u
Rwanda rwamubyaye mu buryo bw’amaraso.
Yagize ati: “Mama wanjye ni Umunyarwandakazi kandi igihugu
cy’u Rwanda gifite agaciro gakomeye kuri njye. Ni we wanteye ishyaka ryo gukina
Basketball, ni yo mpamvu nifuje ko inkweto zanjye za mbere zaba izo kumuha
icyubahiro. Ibendera ry’u Rwanda rifite amabara meza cyane kandi ryuzuye
ubwiza, byari igitekerezo cyoroshye rwose.”
Nate yavuze ko gukora izi nkweto
byari urugendo rw’ishyaka n’ubwitange. Yagize ati: “Twicaye
amasaha menshi hamwe n’abavandimwe banjye n’umushushanyi, dukora amahitamo
menshi atandukanye. Twagerageje ubwoko bw’inkweto bugera ku 100 mbere yo
kwemeza inziza. Ibyo ni byo byatumye dukora inkweto zifite ishusho n’amarangamutima.”
Izi nkweto zifite ibimenyetso
bidasanzwe birimo izuba riri ku kagombambari (heel), ibendera ry’u Rwanda ku rurimi rwazo, ndetse n’amabara yegeranyijwe neza ku musego wo hepfo, byose
bikagaragaza aho umutima wa Nate akunda u Rwanda.
“Inkweto ndazikunda cyane
kuko zifite ikimenyetso cyanjye bwite. Ariko ikinshimisha kurushaho ni ukuntu
zerekana igihugu cya mama wanjye, n’uko bigaragaza uwo ndi we.”
Nate kandi avuga ko atifuza ko izi
nkweto zikoreshwa gusa n’abakinnyi. Anifuza kuzigerageza no ku myambaro isanzwe
yo hanze y’imikino. Uretse ibyo, atangaza ko ari gutegura urugendo rwo
kuza mu Rwanda mu mpeshyi ya 2025.
Ati“Ndifuza kuza kureba uko
ibintu bihagaze mu Rwanda, nkamenya aho natera inkunga. Ndashaka no kongera
guhura n’umuryango wanjye.”
Ament anatangaza ko hari imishinga iri gutegurwa izamuhuza na Shampiyona ya Basketball mu Rwanda (RBL), aho ashaka kugira uruhare mu kuzamura impano nshya.
Nate Ament yakoze inkweto yo guha icyubahiro u Rwanda nk'igihugu mamawe akomokamo
TANGA IGITECYEREZO