Urugaga rw’Abahanzi ba muzika mu Rwanda rwatangaje ko rwashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Alain Mukuralinda [Alain Muku] wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, akaba n’umunyamuryango wabo waharaniye kuruteza imbere.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X [Twitter] kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mata 2025, ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanzi ba muzika mu Rwanda, bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwa Alain Muku nk’umuhanzi w’umunyamuziki.
Bavuze ko biteguye kusa ikivi yari yatangiye, kandi umurage we uzakomeza kurandaranda. Bati “Imana imwakire mubayo kandi aruhukire mu mahoro. Umusanzu watanze mu kubaka Igihugu by'Umwihariko Umuziki ni umusingi abahanzi bazakomerezaho bakusa ikivi cyanyu.”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi w'Ihuriro ry'abahanzi ba muzika nyarwanda, Intore Tuyisenge yavuze ko bazakomeza kuzirikana ibikorwa binyuranye Alain Muku yakoreye abahanzi.
Ati “Hari ibikorwa bikomeye Alain Muku asize akoze bijyanye no kubakira ubushobozi abahanzi, aho ngaho twavuga mu bijyanye n’amategeko; yafashije abahanzi by’umwihariko abanyamuziki mu kubasobanurira ibijyanye n’itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge n’andi mategeko abarengera n’ibihangano byabo, aho yafashije abahanzi n’abandi banyarwanda muri rusange gusobanukirwa n’ayo mategeko.”
Intore Tuyisenge yanavuze ko umurage wa Alain Muku izakomeza kwibuka, kuko yubakiye ubushobozi abahanzi barimo Nsengiyumva Francoise [Igisupusupu], Clarisse Karasira, Itsinda ry’Abarashi n’abandi yatumye sosiyete ibahanga amaso.
Anavuga ko bitagarukiye aho gusa, kuko yagiye ategura n’amarushanwa y’umuziki ‘yari agamije gushyigikira abahanzi no kugaragaza impano zabo’. Ati “Mu by’ukuri si uko yari afite amafaranga menshi aruta ay’abandi, ahubwo ni uko yari afite umutima wo gushyigikira impano, agafasha abahanzi.”
Yavuze ko n’ubwo Alain Muku yari umukozi wa Guverinoma, nta gihe na kimwe abahanzi bamukeneye ngo bamubure, kuko harimo n’abo yateye inkunga mu bijyanye n’ikorwa ry’indirimbo muri studio.
Ati “Yari afite studio, afite Label yajyaga ifasha abahanzi bafite ibihangano ariko badafite ubushobozi.”
Intore Tuyisenge yavuze ko Alain Muku yitaga cyane ku bahanzi bafite ubutumwa bwubaka, yaba abavuga kuri Politiki y’igihugu, ubuzima busanzwe n’ibindi. Ati “Turabizi nk’abanyamuziki, ko hari byinshi yagiye akora bitandukanye, adusigiye icyuho, ariko nanone twizeye ko ibyo yakoze ari umusingi uzadufasha kuzusa ikivi asize.”
Uyu
muyobozi yanavuze ko ubuzima bwa Alain Muku bwabasigiye “Umurage wo gukorana
umurava ibintu byose ukoze, kandi ko kuba ukora ubuhanzi bitakubuza no gukora n’ibindi,
kandi ukabikora neza mu nshingano zawe zose.”
Alain Mukuralinda yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal
IKIGANIRO KIGARUKA KURI BIMWE MU BYARANZE UBUZIMA BWA ALAIN MUKURALINDA
">
TANGA IGITECYEREZO