Mu gihe akazoza ka Victor Osimihen uheruka kubabariza Amavubi i Kigali katari kamenyekana, umuraperi Odumodublvck yiyunze ku bandi banya-Nigeria amusaba kujya uri FC Barcelona.
Mu
waka ushize nibwo Victor Osimihen yabwiye ikipe ya Napoli ko yifuza kuyivamo
nyuma yo kuyigiriramo ibihe byiza ariko kubwo kumushyira ku giciro cyo hejuru, habuze
ikipe yataga ayo mafaranga ngo imwegukana nubwo ubuyobozi bwa Napoli
bwabigenzaga gacye cyane.
Nyuma
y’uko Antonio Conte agezeyo akavuga ko atazamukenera niba atifuza gukinira
Napoli ndetse bagahita bagura Romelu Lukaku nk’umusimbura we, Victor Osimihen
yahise atizwa muri Galatasalay.
Nyuma
y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, Victor Osimihen agomba gusubira mu Butaliyani kwa Napoli hanyuma ikipe ye ikaba yamugurisha cyangwa se bose
bahindura ibitekerezo akaba yahaguma.
Amahirwe
menshi ahari ni uko Victor Osimihen agomba kuva muri Napoli akajya kugerageza ahandi
mu makipe amwifuza nka Manchester United, Arsenal, Chelsea ….
Abanya-Nigeria
benshi bakamajeje basaba Victor Osimihen kujya muri FC Barcelona imeze neza
ariko ikaba ibura rutahizamu ukomeye wo kuzaza gukurira mu nkweto za Robert Lewandowiski
nubwo we yiyemerera ko agifite igihe cyo gukina.
Umuraperi
Odumodublvck yisunze abandi benshi bifuza kubona uyu musore muri FC Barcelona
hanyuma ajya kuri X ye yandika agira ati ‘nzarira amarira y’ibyishimo Osimihen
naramuka agiye muri FC Barcelona.’
Osimihen
amaze gushimangira ko ari rutahizamu mwiza utari uw’umwaka umwe ahubwo ari
rutahizamu wagenderaho igihe kirekire kandi agatanga umusaruro.
Odumodublvck yavuze ko Osimihen aramutse agiye muri FC Barcelona yarira amarira y'ibyishimo
TANGA IGITECYEREZO