Korali Ukuboko kw’iburyo ibarizwa kuri ADEPR Gatenga ikunzwe cyane mu ndirimbo 'Ikidendezi' yakoreye amateka akomeye kuri ADEPR Remera mu giterane yari yatumiwemo. Ni igiterane cyaranzwe no guhembuka mu buryo bw'Umwuka ndetse n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru kugeza aho bamwe babura aho bicara mu rusengero bakicara hanze.
Kuri iki cyumweru le 14/07/2019 korali Ukuboko Kw'Iburyo yagiriye urugendo rw’ivugabutumwa kuri ADEPR Remera aho yari yatumiwe n’ubuyobozi bwa Paroisse Remera ifatanyije na Korali Abahetsi. Ni mu giterane cyari kirimo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Korali Abahetsi imaze ivutse.
Korali Ukuboko Kw'Iburyo yahembuye abitabiriye iki giterne
Muri iki giterane, icyatangaje abantu ni ubwinshi bw’inshuti za Korali Ukuboko kw’iburyo kuko bari bakubise buzuye ku buryo byabaye ngombwa ko bamwe bicara hanze bagakurikira igiterane kuri 'ecran' ya rutura Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’iburyo, Bwana Kwizera Seth yabwiye INYARWANDA ko bagiriye ibihe byiza mu ivugabutumwa bakoreye kuri ADEPR Remera. Yavuze ko bashima Imana yabahaye igitaramo cyiza.
Yagize ati “Turashimira Imana yaduhaye igitaramo cyiza, ndashimira inshuti
cyane cyane izaturutse hanze ya Kigali. Ubundi twari twaratumiwe kuza i Remera
umwaka ushize ariko kubera izindi gahunda ntibyankunda ariko buriya isaha
y’Imana yari iyi. Icyanshimishije ni uburyo abantu bakunze ijambo ry’Imana
n’indirimbo kuko intego yacu nyamukuru ni ukwamamaza ubutumwa bwiza no kubohora
abo Satani yagize imbata”
Igiterane cyitabiriwe cyane biba ngombwa ko bamwe bicara hanze
Uretse abaterankunga benshi baturutse mu mujyi wa Kigali no mu
Ntara zitandukanye, Korali Ukuboko kw’iburyo yari yaherekejwe na benshi
baturutse kuri ADEPR Gatenga harimo n'abapasiteri nka Pastor Bwate David, Pastor Viateur na Pasteur Sylver. Mu bayiherekeje harimo kandi Mwalimu Cyprien, abayobozi b’amakorali nka Nyota
ya Alfajili na Holy Nation, abadiyakoni n’abandi bakristo benshi basengera mu Gatenga.
Pastor Zigirinshuti Michel ni we wigishije ijambo ry'Imana
Umwigisha w’Ijambo ry’Imana Pastor Zigirinshuti Michel yibanze ku kuvuga ko n’ubwo amasezerano yatinda ariko bitayabuza gusohora. Yagendeye ku rugero rwa Yozefu nawe wasohorejwe isezerano rimaze igihe kirekire arihawe. Muri iki giterane habonetse abantu benshi bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, ndetse abakitabiriye baniyemeza gushyigikira inyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR Remera ku nkunga irenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
By’umwihariko Korali Ukuboko kw’iburyo yishimiwe mu ndirimbo
zayo zikunzwe na benshi aho twavugamo: Ikidendezi, Muhumure, Ibyiringiro byubuzima, Kuro, Watambwe,
IMitimo, Irabyukuruka, Imirimo n’izindi. Korali Ukuboko kw'Iburyo iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi, yatumbagirijwe izina n'indirimbo yayo 'Ikidendezi' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga ibihumbi 582 mu gihe cy'amezi arindwi gusa imaze kuri uru rubuga. Ku rubuga rwa Youtube, iyi ndirimbo maze gutangwaho ibitekerezo 110 by'abayikunze by'ikirenga.
Korali Ukuboko kw'Iburyo yashimiye byimazeyo abifatanyije nayo mu ivugabutumwa yakoreye kuri ADEPR Remera
TANGA IGITECYEREZO