RFL
Kigali

Elisha yagarutse i Kigali avuga imyato injyana Gakondo yamugejeje mu kindi cyiciro cy’irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2019 17:35
1


Umuririmbyi Elisha Kwihangana uzwi nka Elisha The Gift, yagarutse i Kigali avuye muri Kenya nyuma yo gutsindira gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ rizahemba agera kuri Miliyoni 45 Frw.



Abanyempano 120 batoranyijwe mu bihugu 4 birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania bahurijwe muri Kenya yakiriye irushanwa. Elisha Kwihangana yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa yine z’ijoro (22h:00’), mu ijoro ry’uyu wa 24 Kamena 2019. Ni nyuma yo gukora urugendo rw’isaha imwe n’igice ari mu ndege avuye muri Kenya guhatana mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’.

Muri Kenya, kugira ngo ugere ku kibuga cy’indege avuye aho amarushanwa yabereye bifata isaha imwe n’iminota miringo itatu akoresheje imodoka. Elisha n’umukobwa witwa Mahoro Gaga Ange ni bo bonyine bahawe itike y’indege, abandi 28 baserukiye u Rwanda bagiye n’imodoka. Uyu mukobwa ntiyabashije gukomeza mu kindi cyiciro.

Uyu musore yavuye i Kigali ku wa 23 Kamena 2019 agiye guhatana mu cyiciro cy’abaririmba. Yaririmbiye mu nyubako nini ya MPesa Foundation yari irimo abarenga ibihumbi bine (4 000) bari bitabiriye kureba abanyempano. Abari bitabiriye bari bicaye mu gice cyo hejuru no hasi, nta n’umwe wari wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto. Saa sita z’amanywa bose bagaburiwe, ubundi basubira kureba ibirori.

Anne Kansiime usanzwe ari umunyarwenya kuri ubu ari gukora nk’umunyamakuru w’ikiganiro cya Televiziyo yitwwa ‘Got talent’ yigenga ariko ikagira ibitangazamakuru ikorana nabyo nka Televiziyo y’u Rwanda (RTV), Citizen TV yo muri Kenya, Clouds TV yo muri Tanzania, NBS Television yo muri Uganda. 

Anne Kansiime uhagaze neza mu rukundo yabanzaga kuganiriza buri wese ugiye guhatana, akamutinyura akaba ari nawe umuzamura ku rubyiniro akamugeza imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu bane. Na mbere ariko buri wese wahatanye yabazwaga amavu n’amavuko, uko yiyumvisemo impano…ndetse n’icyo azakoresha amafaranga azakura mu irushanwa.

Elisha Kwihangana yatangarije INYARWANDA ko yitabiriye amarushanwa atandukanye kandi hose akitwara neza, ariko ngo ‘East Africa’s Got Talent’ yayibonyeho umwihariko udasanzwe. Yavuze ko muri iri rushanwa yitwaje indirimbo yise ‘Nyiramwiza’ iririmbye mu buryo bw’injyana ya Gakondo atungurwa no kubona imutambukije mu kindi cyiciro.

Yagize ati “Naririmbye indirimbo yitwa ‘Nyiramwiza’ byari bigoranye kuba umuntu yagira icyizere cyo kuba waririmba ibintu umuntu atumva ariko ukaza gutsinda. Ariko twabikoze n’Imana yadufashije cyane.” Avuga ko indirimbo ‘Nyiramwiza’ ayikora Producer atigeze amuha ‘beat’, byasabye ko ahamagara mu Rwanda Producer wayikoze akora ‘Beat’ ayimwoherereza kuri Email ubundi ishyirwa mu byuma ayifashisha aririmba mu buryo bwa live.

Yagize ati “Producer yacuze ‘beat’ mu gitondo ayinyoherereza kuri Email nyijyana muri ‘competition’. Nicyo cyaje kumfasha kuko buriya iyo iri kuririmbira muri ‘Beat’ biba bimeze neza cyane kuko n’abandi bose bazikoreshaga.” Yavuze ko akanama nkemurampaka kitaye neza ku ijwi ndetse n’uburyo umuhanzi aritwaramo, ngo abafana bari bitabiriye nabo bashakaga kumva uburyohe bw’umuziki.

Yavuze ko ibanga ryatumye atsinda ari uko yakoze injyana ya Gakondo, ndetse ko yagerageje kwitwara neza imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu bane bose bemeza ko akomeza mu irushanwa. Ati ‘Icyanshimishije cyane n’uko aba-judges bavuze ati twishimiye kumva umuziki nyarwanda uri gakondo ariko noneho mu buryo bugezweho. Kuko indirimbo nakoresheje ntabwo ari gakondo imwe yimbitse cyane nagerageje kugira ‘moderne’.”

Yavuze ko umuziki nyarwanda ufite imbaraga ashingiye ku kuba yaririmbye ikinyarwanda aba-judges b’irushanwa batumva ikinyarwanda bagahaguruka bakamufasha kubyina iyo ndirimbo. Buri wese watambutse imbere y’akanama nkemurampaka yahabwaga iminota ibiri gusa.

Yasabye abanyarwanda kumushyigikira mu rugendo yatangiye, ndetse no gushyigikira umuziki nyarwanda. Uwitwa Peace Hoziyana nawe wize umuziki ku ishuri rya Muzika rya Nyundo nawe yakomeje mu kindi cyiciro. Kwihangana yiteguye kongera kwakira telefoni imubwira gusubira muri Kenya guhatanira kwinjira mu kindi cyiciro gitegura kujya kuri ‘final’ ahazamenyekana uwegukanye irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ELISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bravinerich250(follow)5 years ago
    Elisha iyi competition isaba imbaraga nyinshi kugira ngo inzozi zawe zigerweho .so,ugomba gukor ibirenze ibyo wakoze.am not in Gakondo.but ugomba kwegera kdi ukumva ibitecyerezo by'abahanzi baririmba gakondo .icyo usambwa nukubihuriza hamwe igakuramo kimwe cyagufasha kugera kura.Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND