Kigali

Amerika: Fabrice Ndagije yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ijambo Ryawe' anatangaza intumbero ye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2019 10:37
0


Umuhanzi nyarwanda Fabrice Ndagije utuye muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ijambo Ryawe' ibwira abantu ko muri Yesu Kristo harimo ubuzima.



Fabrice Ndagije yabwiye Inyarwanda.com ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye ari ububwira abantu ko muri Gospel harimo ubuzima. Yagize ati: "Iyi ndirimbo yitwa Ijambo Ryawe, nasanze mu buzima tugendera ku cyo Imana ivuze kandi ntawayivuguruza, iyo ivuze koko biraba, yategeka bigakomera. Mu kuremwa kw'isi Imana yakoresheje Ijambo ryayo gusa, irategeka ngo ibintu bibeho bibaho ku bw'imbaraga ziri mu ijambo ryayo."


Fabrice Ndagije umuhanzi nyarwanda uba muri Amerika

Indirimbo 'Ijambo Ryawe' ni iya gatatu mu zo Fabrice Ndagije amaze gushyira hanze kuva atangiye umuziki umwaka ushize muri 2018. Uyu musore usengera muri Free Methodist church aho atuye muri Amerika, avuga ko intumbero ye mu muziki ari ukuzana abantu kuri Yesu ndetse no kubwira amahanga ko muri Gospel harimo ubuzima. Ati: "Intumbero yanjye ni uko abantu bagaruka ku Mwami Yesu kandi bakamenya ko muri Gospel huzuyemwo ubuzima."

Mu byo ateganya gukora yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 yifuza gukora amashusho y'indirimbo ze ndetse no gukora indirimbo nshya. InyaRwanda.com yamubajije abahanzi akunda cyane mu Rwanda n'abo akunda hanze y'u Rwanda, adusubiza muri aya magambo: "Mu bahanzi nkunda mu Rwanda ni benshi harimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire n'abandi bose bakora Gospel. Abo hanze nkunda ni Jonathan McReynolds,Travis Green, Franklin n'abandi."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IJAMBO RYAWE' YA FABRICE NDAGIJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND