Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwibumbiye muri Hope Family basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye bagira ibyo basaba Leta y’u Rwanda mu kurushaho kubazirikana by’umwihariko nk’abana bafite ibibazo byihariye.
Uru rubyiruko rwabanje kwinjira mu cyumba
cyerekanirwamo filime nk’uko bisanzwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku bajya kuhasura,
nyuma basura amateka y’u Rwanda ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse
na nyuma yayo.
Bakomeje bareba izindi Jenoside zabayeho ku isi ndetse n’ubwicanyi ndengakamere
bwagiye bubaho, banareba igice cyihariye kirimo amateka y’abana bato bazize Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubyiruko rwo muri Hope for the Future Family rwasuye urwibutso rwa Gisozi
Nyuma yo gusura Urwibutso, Hope Family bari kumwe na bamwe mu nshuti zabo za hafi ndetse n’umujyanama mu by’ihungabana bari bohererejwe na AVEGA bagiye gushyira ururabo ku Rwibutso bunamira inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi bakomeza baganira mu buryo bwimbitse aho bagejejweho ikiganiro n’umwe mu babyeyi b’inshuti zabo za hafi, bumva umuvugo ubahumuriza ku bw’amateka yihariye bose basangiye.
Babanje kuzenguruka basura urwibutso rwa Gisozi
Mu kiganiro Umunyamakuru wa INYARWANDA yagiranye n’umuyobozi
wa Hope for the Future Family ari nawe wayitangije mu mwaka wa 2016, David
Ndayambaje yahamije ko Hope Family ari umuryango uhuriyemo abana bagizeho
ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ku buryo bw’umwihariko kuko abana bari muri uyu
muryango mu gihe cya Jenoside bagiye batoragurwa mu mirambo bikekwako yari iy’ababyeyi
babo, hari abatoraguwe mu miferege no mu mihanda, hari abatowe n’abasirikare n’abatowe
n’abagiraneza bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by’impfubyi n’ahandi
hatandukanye.
Bashyize ururabo ku Rwibutso bunamira inzirakarengane zihashyinguye
Uhagarariye Hope Family kandi avuga ko ubu abo bana
bihurije hamwe mu gushaka icyabateza imbere nk’uko Nyakubahwa Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ahora abyibutsa Abanyarwanda. Kimwe mu bihora bishengura
aba bana ni uko iyo bagannye abashinzwe gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi nko muri FARG batisangamo kuko bababaza amazina y’ababyeyi n’aho barokokeye
bakahayoberwa kuko nk’uko twabigaragaje haruguru batoraguwe ari impinja ndetse
n’amazina bafite ubu ntibazi aho yaturutse. Bityo guhabwa ubufasha bikaba
bidashoboka, mu bana barenga 30 abafashwa ni 4 gusa kandi nabo ni amashuri gusa
bishyurirwa aho kuba ntaho bagira babaho nabi mu biruhuko bakabura aho bataha.
David Ndayambaje umuyobozi wa Hope For Future Family
Ubwo Umunyamakuru yabazaga niba abo bose uko ari 30
hari intambwe bateye mu kugeza ikibazo cyabo mu buyobozi, batangaje ko nta cy’umwihariko barasubizwa. Ikibazo bavuga ko cyabo bakigejeje kuri MINALOC, CNLG na FARG, bakaba bifuza ko bakwita ku
kibazo cyabo bagakorerwa ubuvugizi bakagira icyo bafashwa. Kuri ubu Hope Family bafite gahunda yo gushakisha imiryango nk’uko David Ndayambaje
yabitangaje ati “Nka Hope Family n’ubwo
twese duhuje ikibazo twakuze tutazi imiryango yacu, dufite gahunda yo gushaka
uburyo twayibona. Ntabwo twavuga ko bashizeho 100% kuko tujya twumva hari
ababyeyi bavuga ko babuze abana kandi bafite icyizere cyo kubabona. Natwe
tubonye ubushobozi hari umushinga twizeye ko twakora abana bakabasha kubona
imiryango.”
David ahamya ko babonye ubushobozi bashyira hamwe bakagira abana bashakira ababyeyi kandi bizeye ko bababona
Yakomeje avuga ko babonye ubushobozi bashobora
kubonera bamwe mu bana imiryango ati “Turamutse
tubonye aho gukorera kandi umuryango wacu ukaba uzwi na Leta dukorera mu mucyo,
twakwegeranya amateka ya bamwe mu batoraguye abo bana, tukumva na bimwe abo
babyeyi babuze abana bavuga tukareba ko hari abana babona ababyeyi kuko mu
minsi ishize umwana umwe muri twe yabonye umuryango. Twizeye ko n’abandi babona
imiryango yabo.”
Umwe muri bo yabonye umuryango we biha abandi icyizere
Nk’uko abo muri Hope Family badutangarije ko ikibazo
cyabo bakigejeje kuri MINALOC, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba
Alvera yabwiye INYARWANDA ko ikibazo cy’abo bana koko bakizi
kandi bigeze no gukorana inama ariko bitoroshye ko bahita bemeza ko bagomba
kuba abagenerwabikorwa ba FARG mu gihe hakiri gukorwa ankete ngo bamenye amwe
mu makuru y’abo bana ariko mu gihe batarabimenya hari ubufasha buturuka mu
turere babarizwamo, muri MiniYouth ndetse n’ahandi. Yadutangarije kandi ko hari
abo bafashije mu bijyanye no kwiga imyuga ndetse bimwe mu bibazo bijyanye n’irangamimereye
bahura nabyo babishinze umunyamategeko wa MINALOC ngo azabafashe bikurikiranwe.
Hope for the Future Family bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu kiganiro Umunyamakuru wa INYARWANDA yagiranye na Dr.
Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, akamubaza niba
abo bana babazi cyangwa hari ubufasha babagenera, Dr. Jean Damascène Bizimana
yavuze ko abacitse ku icumu bose bafite ikibyemeza bafashwa na FARG. Yagize
ati “Abacitse ku icumu bose bafite
ibyangombwa ko bacitse ku icumu rya Jenoside, bahabwa ibyangombwa bagenerwa n’amategeko.
Bisaba ko baba bafite ibyangombwa nyine kuko nta cyagaragaza ko ari abacitse ku
icumu niba nta byangombwa bafite.”
N’ubwo bigoye cyane gufasha abo bana nk’abacitse ku icumu rya Jenoside nta cyangombwa bafite, Dr Jean Damascène Bizimana ahamya ko habonetse ikibigaragaza abo bana FARG yabakurikirana kuko hari inama avuga ko yabaye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018, yahuzaga inzego zitandukanye zirimo MINIJUSTE, MINALOC, CNLG na FARG ikaba yaremeje ko hatanzwe amakuru na bamwe muri abo babyeyi cyangwa abasirikare batoye abo bana muri Jenoside, bafashwa. Yakomeje agira ati “Bidashotse kumenyekana ko ari abacitse ku icumu ariko bafite imibereho itari myiza nabwo bagenerwa ubundi bufasha MINALOC igenera abanyarwanda bari mu byiciro by’ubukene Ntabwo batereranwa, kandi amafaranga agenerwa abo mu byiciro by’ubukene biri hasi ni yo ari hejuru kuruta ay’abacitse ku icumu bagenerwa.”
Mugenzi wabo yabahaye Umuvugo ukubiyemo ubuzima babayemo n'ubutumwa bw'icyizere
AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO