Vanessa Mawazo uririmba muri korali Bethlehem yo muri ADEPR Gisenyi mu karere ka Rubavu yapfushije umwana umwe mu mpanga z'abana babiri yari amaze kubyara. Ibi byago yabigize nyuma y'iminsi micye inzu abamo isenywe n'imvura.
Kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2019 ni bwo Vanessa Mawazo utuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu yagize ibyago apfusha umwana arimo kumubyara. Yabyaye impanga z'abana babiri umuhungu n'umukobwa, gusa umwe muri bo w'umuhungu ahita yitaba Imana, hasigara umwana w'umukobwa. Kuri ubu Vanessa Mawazo n'umwana we w'umukobwa baracyari mu bitaro bya Gisenyi biri mu karere ka Rubavu aho bari kwitabwaho n'abaganga.
Vanessa Mawazo yapfushije umwana nyuma y'iminsi micye cyane agize ibyago byabaye kuri Pasika y'uyu mwaka tariki 21 Mata 2019 aho inzu abamo yasambuwe n'imvura nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Alfred Nizeyimana Visi Perezida wa korali Bethlehem. Iyi nkuru y'ibyabaye kuri Vanessa Mawazo yashenguye imitima ya benshi bacye cyane cyane Vanessa Mawazo, inshuti ze, abaturanyi be, umuryango we n'abaririmbyi baririmbana muri korali Bethlehem.
Inzu ya Vanessa Mawazo yasambuwe n'umuyaga nyuma y'amasaha macye apfushije umwana
Vanessa Mawazo aririmba muri korali Bethlehem iri mu makorali akunzwe cyane
IMANA IMWIHANGANISHE
TANGA IGITECYEREZO