Kigali

MTN yahaye ubumenyi abanyeshuri kuri ‘Marty the Robot’ izamurikwa mu nama ya Transform Africa i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2019 21:57
0


Sosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda ifatanyije na kompanyi ya Robotical Africa ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya, bahaye ubumenyi abanyeshuri b’ibigo bitatu kuri ‘Marty the Robot’ izerekanirwa bwa mbere muri Afurika mu nama izabera i Kigali yiswe Transform Africa 2019.



Marty the robot izamurikwa mu nama ya Transform Africa 2019 izabera muri Kigali Convention Center kuya 14 -17 Gicurasi 2019, ikoreshwa na mudasobwa, ikabasha gutambuka, kuzengureka no gukora ikindi cyose wayitegeka.

Ni imfanshyanyigisho nziza ku banyeshuri bakeneye kwisumburaho mu ikoranabuhanga bahanga porogaramu zitandukanye n’ibindi. Ije isanganira robot yitwa Sophia nayo izitabira Transform Africa 2019 yamamaye cyane yifashishwa ubwenge bw’ubukorano.   

Abanyeshuri bahawe ubumenyi kuri Marty the Robot ni 50 bo mu bigo bitatu, baturutse muri Lycee de Kigali, Well Spring Academy na Trinity Academy.

Bari bamaze hafi ibyumweru bitatu bahugurwa, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2019 nibwo bahawe impamyabumenyi, umuhango wabereye muri kaminuza CBE ahahoze ari SFB.  

Aba banyeshuri bigishijwe guteranya Marty the Robot, bahabwa ubumenyi mu bijyanye no gukora porogaramu zitandukanye bifashishije robot, banafashwa guhuza ibyo bize mu ishuri n’ikoranabuhanga rya robot. 

Marty the Robot izamurikwa muri Transform Africa 2019

Marty the Robot ziva mu Bwongereza zigateranyirizwa mu Rwanda mbere y’uko abanyeshuri bazigishwa. Ni ku nshuro ya mbere Marty the Robot yigishirijwe mu Rwanda, buri kigo cyatanze amafaranga ari hagati ya miliyoni ebyeri n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. 

Yakwifashishwa mu bikorwa byinshi nko gucunga umutekano n’ibindi. Bitewe n’ingano yayo ntiyakora byinshi ahubwo abayikoresha bagenda bayongeraho ibikoresho bitewe n’icyo bashaka ko ikora.

Uwayezu Adelinda Umunyeshuri muri Lycee de Kigali wiga mu ishami ry’Imibare n’Ikoranabuhanga, yabwiye INYARWANDA ko yakuranye inyota yo gukarishya ubumenyi mu ikoranabuhanga kandi ko abona ari inzozi yatangiye kurotora.  

Yavuze ko uko iminsi yicuma abona ibyo yigishwa kuri Marty the Robot binamufasha mu masomo asanzwe.

Luyenzi Enock Ushinzwe abakozi muri MTN Rwanda

Mu kiganiro na INYARWANDA, Luyenzi Enock ushinzwe abakozi muri MTN Rwanda, yavuze ko bishimiye kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda ndetse ko ari urugendo batangiye kandi bazakomeza.  

Avuga ko biteye ishema kubona abana b’abanyarwanda bigishwa ibijyanye no gukoresha robot kuko ari ikoranabuhanga rihanzwe amaso n’isi.

Yagize ati “…Icyadushimishe cya mbere ni uko dushaka gufatanya n’urubyiruko rwacu mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu cyacu… Ikoranabuhanga uyu munsi niryo rituma ibintu byose bikorwa mu buryo buzima. Ibikorwa byose bifitanye isano n’ikoranabahunga,”  

Yavuze ko gutangiza kwigira mu Rwanda ibyerekeye Marty the Robot hagamijwe byinshi mu bikoresho nkenerwa byakorerwa mu Rwanda ikoranabuhanga rigakataza mu burezi nk’inkingi Leta y’u Rwanda yegamiye.

Muvunyi Victor wari uhagarariye Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya, Ingabire Paula; yabwiye INYARWANDA ko guhanga udushya atari iby’abakuze gusa ahubwo ari ibyari buri wese kuko n’abana bato nabo bagaragaje ko babishoboye.  

Yavuze ko Marty the Robot ari intangiriro nziza y’inyigisho ku banyeshuri bashaka kugira ubumenyi kubijyanye na robot.

Robotical Africa niyo yatangije umushinga wo kuzana robot zifashishwa n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye. 

Benjamin Karenzi Umuyobozi wa Robitical Africa Ushinzwe akarere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Karenzi yabwiye INYARWANDA ko uretse abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye Marty The Robot ishobora no kwifashishwa n’abanyeshuri bo muri kaminuza.

Yavuze batekereje gukora robot izifashishwa mu burezi buhoraho. Ngo hari abanyeshuri b’abahanga bashobora guhita bayubaka mu gihe gito. Yifashishwa cyane mu Bwongereza, mu Burayi , ubu ikaba yaragajejwe muri Afurika itangirira mu Rwanda. 

Marty the Robot ishobora kugurwa nibura 27, 5000 Frw. Africa Robotical ishingiye ku masezerano yagiranye n’ibihugu bitandukanye irateganya kuyigeza muri Kenya, Afurika y’Epfo, Benin n’ahandi.  

Iyi robot ikorerwa mu Bwongereza yubakiye kuri ‘curriculim’ y’abongereza n’iyo muri Australia. Yavutse mu 2016 ivukira muri Scotland.  

Mu bihugu biteye imbere nka Amerika no mu Bwongereza usanga bakoresha robot zitandukanye bagahura n’imbogamizi y’uko abanyeshuri bayiga bayirangiza mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri.

Soma inkuru bifitanye isano: Katharina Umuyobozi ushinzwe udushya mu kigo cya Mozilla azitabira inama ya Transform Africa

- Mysore Umuyobozi wa TATA Communications Transformation Services azitabira Transform Africa 2019

-Robot yitwa Sophia ifite ubwenge buhanitse izitabira Transform Africa 2019, yemerewe gutora no gushaka

Muvunyi Victor wari uhagarariye Minisitiri Paula muri uyu muhango.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi

Abanyeshuri bagaragaje ubumenyi bungutse kuri Marty the Robot

Alain Numa Umukozi muri MTN Rwanda ashima umunyeshuri wagaragaje ubumenyi yungutse

Byari ibyishimo ku banyeshuri...

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND