Kigali

Madhusudhan Mysore ugiye kuza mu Rwanda mu nama ya Transform Africa Summit (TSA2019) ni muntu ki?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/05/2019 23:28
0


Madhusudhan Mysore umuyobozi wa TATA Communications Transformation Services (TCTS) Madhusudhan Mysore agiye kuza mu Rwanda mu Nama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit (TSA2019). Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho byinshi mutari muzi kuri uyu mugabo.



Ubuyobozi bwa Smart Afric itegura Transform Africa Summit bwatangarije Inyarwanda.com ko Madhusudhan Mysore umuyobozi wa TATA Communications Transform Services agiye kuza mu Rwanda muri Transform Africa Summit(TSA2019). Inama ngaruka mwaka ya Transform African itegurwa n'ikigo cya Smart African igiye kuba ku nshuro yayo ya 5 mu Rwanda.

Nk'uko babitangaje iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Boosting Africa’s digital economy”, mu kinyarwana bishatse kuvuga "Kuzamura ubukungu bwa Africa hifashijijwe ikoranabuhanga rigezweho." Iyi ni na yo mpamvu bari gutuma izi nzobere mu bucuruzi bugezweho bukoresha ikoranabuhanga, zigiye kuva hirya no hino kw’isi zivuye mu bigo bikomeye ngo zize kungurana ibitecyerezo zinacira ku mayange abayobozi b'ibigo by'ikoranabuhanga byo muri Africa.

TATA Communications Transform Services (TCTS) iyobowe na Madhusudhan Mysore, ikora ibiki&ikora ite?

Ikirango(log) ya TCTS

TATA communication transform services ni ikigo gifite ibiro bikuru (headquarter) mu Buhinde, kikaba cyarashinzwe muri 1986, gishinzwe na leta y’u Buhinde. Muri services gitanga inyinshi zerekeranye n’itumanaho (Telecomunication) nk'uko izina ryacyo ribivuga. Gifite abakozi barenga 8500. Kikaba kiri mu bigo by’ikoranabuhanga bikomeye mu Buhinde ndetse no kw’isi muri rusange.

Madhusudhan Mysore ugiye kuza mu Rwanda ni munti ki?

 

Magingo aya Madhusudhan Mysore ni umuyobozi mukuru wa TATA Communication Transform Services(CEO&CHAIR MAN), ni umugabo ufite ubwenegihugu bw’u Buhinde akaba yarahavukiye, ni inzobere mu byerekeye itumunaho (telecommunication engineering). Akaba yarize muri kaminuza ya Visvesvaraya College Bangalole, Ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) yize Engineering nk'uko tubikesha uruga rwa TATA communication transform services. Afite uburambe mu kazi kuko yakoze mu bigo bikomeye bitandukanye nka BPL, AT&T na Lucent aha akaba yarakoraga ibijyanye na telecommunication. 

Amaze imyaka igera 15 akora muri TATA. Ku wa 26 Nzeli 2016 yagizwe umuyobozi mukuru w'iki kigo. Yabanje gukora muri iki kigo aho yagiye ayobora mu nzego zitandukanye twavuga nko kuba ushinzwe abakiriya n’ibindi bitandukanye ku bwo kwitwara neza byanamuhesheje amahirwe yo kuzamurwa mu ntera ahagararira ikigo cyose. Madhusudhan Mysorea giye gusesekara mu rw’imisozi igihumbi muri Transform Africa Summit (TSA2019) kuri iyi nshuro yayo ya 5 aho aje gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ya ‘’Boosting Africa digital economy’’.

Ntabwo ari iyi nzobere gusa igiye guseruka muri iyi nama igiye kuba mu Rwanda, ahubwo hari inzobere nyinshi zigiye guturuka mu mpande zose z'isi zije guteranira i Kigali mu kungurana ibitekerezo. Ikigo cya hHonson robotics gikora Robot cyo muri Hong Kong kizaserukirwa na robot yitwa Sophia ifite ubwenge butangaje bwatumye iba ikirangirire mu rusisiro rw'andi ma robot.

Inzobere Eugene Kasperky azaserukira ikigo cye cya Kasepersky lab.

Katherina Borchert umuyobozi ushinzwe udushya mu kigo cya Mozilla.


Makhtar Sop Diop umuyobozi w’ibikorwa remezo wungirije muri Bank y'isi ku rwego rwa Africa.

Marty the robotic ifite ubushobozi bwo guconga ruhago izaserukira ikigo cyo mu Bwongereza gikora ama robot.


Hari n'abandi bataratangazwa, gusa ubuyobozi bwa Smart Africa butangaza ko iyi nama izaba iy'amateka kubera udushya tuzabamo tutari dusanzwe. Iyi nama irabura iminsi 8 ngo itangire dore ko izaba kuwa 14-17 Gicurasi 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND