Kigali

Katharina Borchert umuyobozi ushinzwe udushya mu kigo cya Mozilla agiye kuza i Kigali muri Transform Africa Summit 2019

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/04/2019 11:26
0


Katharina Borchert umuyobozi ushinzwe udushya mu kigo cya Mozilla araba ari mu Rwanda mu minsi iri imbere mu nama ya Transform Africa Summit (TSA2019) igiye kubera i Kigali ku nshuro yayo ya 5. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibyo wamenya kuri ikigo 'Mozilla' gikora ibijyanye na Technology.



Nk'uko Umunyamabanga wa Smart African itegura iyi nama yabitangaje yavuze ko Katharina Borchert ari mu bazaba basangiza ibitekerezo abazaba bitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019 izaba kuwa 14-17 Gicurasi 2019 i Kigali. Katharina Borchert ushinzwe udushya muri iki kigo cy'ikoranabuhanga cya Mozilla yavutse mu 1972, aka ari umunyamakuru ufite ubwenegihugu by’u Budage. Yakoze no mu kigo cya 'Spiegel online' mu mwaka wa 2010 nk'uko tubikesha www.wiki.mozila.org.


Katharina Borchert ategerejwe i Kigali

Ku bijyanye n'amashuri ye, Katharina Borchert yize itangazamakuru n'amategeko muri kaminuza ya Hamburg no muri Lausana university. Magingo aya akora mu kigo cya Mozilla nk'umuyobozi ushizwe udushya. Akaba azagaragara mu nana ya Transform Africa (TSA2019) igiye kuba ku nshuro yayo ya 5.

Ibyo wamenya kuri ikigo cy'ikoranabuhanga nka kimwe mu nkingi za mwamba mu iterambere rya za mudasobwa n'ama telephone ngendanwa.

Mozilla ni ikigo cy’itumanaho cyatangijwe kuwa 30 Werurwe 1998 na kompanyi yitwa 'Netscape Communications Corporation'. Iki giko gikora amashakiro (browers), Applications na Websites bikora muri za mudasobwa no muri za telephone zigendanwa. Kenshi iyo twumvise Mozilla benshi ntidutinda gutekereza Firefox nk'imwe muri 'browers' cyangwa ishakiro ryakozwe na MOZILLA riri mu zikunzwe cyane ku isi bitewe n'umuvuduko rifite mu gufunguka vuba. 

Iri shami rya Mozilla ryatangijwe kuwa 9 ukuboza 2004. Muri uyu mwaka wa 2019 'Firefox Brower' ni iya kabiri nk'uko tubikesha raporo yakozwe na 'StatCounter' ikaba ikurikira 'Google chrome' mu kwigarurira imitima y'abatuye Isi. Nk'uko twabibonye Firefox ya Mozilla na Google chrome ya google birageretse mu kwigarurira imitima y'abakoresha interineti. Kuri ubu Mozilla ni kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga bifite agafaranga gatubutse ku isi.


Urutonde rwa 'Browsers' (amashakiro) akoreshwa cyane ku isi

Mozilla izaba ihagarariwe mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit izitabirwa n'abasanga 4500 bazaturuka mu bihugu birenga 90. Intego nyamukuru iyi nama ya Transform Africa iba igamije iterambere ry'abanyafrika cyane cyane mu bijyanye n'ikoranabuhanga, akaba ari yo mpamvu muri iyi nama igiye kubera mu Rwanda ikigo cya Mozilla kizaba gihagarariwe na Katharina Borchert ushizwe udushya muri iki kigo.


Katharina Borchert umuyobozi muri Mozilla agiye kuza mu Rwanda

Iyi nama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit igiye kubera mu Rwanda izaba irimo udushya twinshi kuko ni kigo cyo muri Hong Kong kitwa Honson robotics nticyizahantangwa na robot yacyo yitwa Sophia ifite ubwenge budasanzwe bikaba byaratumye ihabwa ubwenegihugu bwa Saudi Arabia. Iyi robot yitwa Sophia izaba iri i Kigali mu nama ya Transform Africa izaba kuwa 14-17 Gicurasi 2019.


'Robot' yitwa Sophia itegerejwe mu Rwanda mu nama ya Transform Africa

Umwanditsi: Eric Misigaro-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND