RFL
Kigali

Kwibuka25: MTN Rwanda yasuye urwibutso rwa Ntarama inatera inkunga abarokotse Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2019 19:40
0


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Sosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera inatera inkunga abatishoboye barenga 70 barokotse Jenoside.



Abayobozi bakuru ba MTN Rwanda, abakozi n'abafatanyabikorwa bayo bifatanyije na Gasore Serge Foundation basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kuri uyu wa 12 Mata 2019, banatera inkunga abarokotse Jenoside, aho yabahaye inka, amatungo magufi, imyambaro n’ibindi.

Vincent uhagarariye MTN mu ntara y’Uburasirazuba we yatanze Miliyoni 1 Frw izakoreshwa n’umurenge wa Ntarama mu gusana inzu y’uwarokotse Jenoside. Ibikorwa byahagaze arenga Miliyoni 8 Frw, Miliyoni 6 Frw zashyizwe mu kugura ibikoresho n’amatungo byahawe abarokotse Jenoside naho Miliyoni 2 Frw zizifashishwa mu gutunganya urwibutso rwa Ntarama.

MTN yatangiye gukorera mu Rwanda hashize imyaka ine Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA. Jenoside yasize iheruheru imiryango myinshi. Ubumwe n’Ubwiyunge bwashyizwe imbere na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, hagaragazwa ko ikiruta ibindi atari isano y’amaraso ahubwo ari ‘Ndi Umunyarwanda’.

Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari Kiliziya, abahahungiye bari bizeye kurokoka ariko si ko byagenze kuko bahiciwe, bicishijwe amasasu, gerenade, baratwikwa, impinja n’abana bakubitwa ku rukuta. Abandi bicishijwe intwaro gakondo, imihoro, amacumu, amahiri bikaba bimwe mu bibitswe muri uru rwibutso byerekana ubukana Jenoside yakoranwe.

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubitse amateka asharira y’ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu karere ka Bugesera, rushyinguyemo abarenga ibihumbi bitanu. Umukozi wa CNLG ku rwibutso rwa Ntarama yavuze ko abatutsi bahungiye i Ntarama bizeye kurokoka kuko hari Kiliziya ariko siko byagenze kuko bishwe urw’agashinyaguro.

Yongeraho ko Ntarama, abantu batangiye kuhahungira kuya 09 Mata 1994, hashize icyumweru kimwe gusa Interahamwe zifatanyije n’Ingabo za Leta batangira kwica ku wa 15 Mata 1994 ahagana saa yine za mu gitondo bigera ku mugoroba bananiwe banzura gushyira mu nzu abari basigaye, barabatwika.

Batambagijwe urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama berekwa ahari ishuri ry’abana, igikoni, ahaturirwaga igitambo cya Misa, aho abana bigiraga amasakaramentu n’ahandi hari ibice bigize uru Rwibutso byerekana amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi. Nyuma bashyize indabo ku mva, bunamira inzirakarengane.

Abayobozi n'abakozi ba MTN, bakoze urugendo rwo Kwibuka 'Walk to Remember'.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yatangaje ko mu myaka 25 ishize yarimo asoza kaminuza yinjira mu cyiciro cy’itumanaho. Avuga ko aho yari ari batigeze bamenya iby’ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda uretse kubikurikirana kuri Televiziyo.

Yagize ati “ …Mu myaka 25 ishize njyewe ubwanjye nari muri Kaminuza ndimo nsoza amashuri yanjye ninjira mu cyiciro cy’itumanaho. Birumvikana ko kubwa njye ari nk’ejo bundi byabaye. Ntabwo twigeze tumenya ibyabaye uretse gutangira kubibona kuri Televiziyo berekana ubwicanyi bw’indengakamere bwaberaga mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko mu myaka ibiri n’igice ishize aje gukorera mu Rwanda ari bwo yamenye ukuri ko ari Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Atewe ishema no kuba abarokotse biyubaka nyuma y’amateka akomeye banyuzemo.

Ashimangira ko kwibuka bisubiza agaciro abishwe kandi ko ari no guharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi yose. Yashimye Leta y’u Rwanda yimirije imbere umurongo w’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Iterambere rirambye.

James Umukozi mu Ishami rishinzwe kuvugira abarokotse Jenoside muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yahumurije abarokotse Jenoside avuga ko “nyuma y’ubuzima buzima hari ubuzima buzima”. Yavuze ko amateka atasubizwa inyuma ahubwo ko imbaraga zihari ari ukubaka “abariho”, bibuka abishwe muri Jenoside.

Yasabye urubyiruko kutifata nk’aho ari rwo rubyiruko rwa mbere rubayeho, abasaba gushyira hasi umupira kuko bijandika muri byinshi bidafite umumaro. Ati ‘Nta kintu kibi nko kubona umujenosideri yashagaka ku kwica warokoka ukwicwa n’ibiyobyabwenge. ‘

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Richard Mutabazi yashimye bikomeye MTN yakoze igikorwa kiri mu murongo wo gushyigikira abarokotse Jenoside. Ati “…Reka dushimire MTN yatoranyije gufasha abacitse ku icumu mwabonye bageze kuri 70 bagifite ibibazo by’imibereho….Iyi nkunga yatanzwe na MTN iri mu biri bimwe biba bikenewe ariko hakenerwa byinshi."

Yakomeje ati "..Hakenerwa amacumbi, abahawe amacumbi Jenoside ikirangira amaze gusaza, bakeneye gukorerwa imishinga, bakeneye kuvuzwa, abafite ibikomere bituruka kuri icyo gihe, bakeneye kwitabwaho mu buryo bw’isanamitima kuko bahuye n’ibikomere bitandukanye by’umutima n’ihungabana, "

Gasore Serge washinze ikigo Gasore Serge Foundation gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, wifatanyije na MTN mu gutanga inkunga ku bacitse ku icumu rya Jenoside, yasabye abarokotse kudaheranwa n’agahinda bagaharanira kwiyubakamo icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati “Ni uko bakomeza ntibaheranwe n’amateka kuko Jenoside yakorewe hano i Ntarama ni naho mvuka ni naho Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ndi. Tukaba turi kugerageza gushyigikira abaturage ari mu kurwanya imirire mibi ari mu kwiyubuka biga ari kwita ku bana bafite ibibazo bitandukanye byo kwiga ari gusanira abacitse ku icumu. Ibyo byose turagerageza kubikora kugira ngo abantu ntibaheranwe n’amateka.”

Nyirambabazi wahawe inka, atuye mu Murenge wa Ntarama mu Kagari Cyugaro, yavuze ko atuye hafi n’urufunzo yihishemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ubu ari kumwe n’abana batatu avuga ko ari bo yabashije kurokora kuko umwe yishwe.

Yakubise agatwenge avuga ko yari amenyereye kunywa amazi y’urufunzo ariko ko agiye kujya asomeza amata. Ati “Twari mu buzima bubi tukanywa amazi ndetse atari meza y’urufunzo ahubwo twifuzaga amata cyane.

Ndashimira abantu batugiriye neza bakaba baduha amata ubuse sindi buyararire. Ubu natangiye kunezerwa ntarananwaho, byanshimishije cyane abantu bagize iki gitekerezo ndabashimye.”

Uyu mubyeyi asanzwe abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, avuga ko mu buzima busanzwe yajyaga yirwanaho agashakisha amarumako kugira ngo abamwiciye batamushungera.

Umukozi ku Rwibutso rwa Ntarama avuga uko interahamwe zishe abari bahahungiye..

Bart, Umuyobozi wa MTN n'umufasha we na Mayor w'Akarere ka Bugesera, Richard bashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane.

Gasore Serge Foundation yunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Umuyobozi wa MTN mu Rwanda yanditse mu gitabo cy'abashyitsi anatera inkunga Urwibutso rwa Ntarama.



Abayobozi batandukanye bo mu karere ka Bugesera n'abandi bifatanyije na MTN mu gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside.

Vincent uhagarariye MTN muri Bugesera yatanze Miliyoni 1 Frw yo gufasha abarokotse Jenoside.

Umukecuru wahawe inka yashimye bikomeye MTN yamugabiye.

Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation.

Richard Mutabazi, Umuyobozi w'akarere ka Bugesera.

Bart Hofker, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND