Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bakuze ariko kandi bafatwa nk’inararibonye mu muziki w’u Rwanda. Ni umwe mu bakoze indirimbo zinyuranye zakunzwe ariko kandi ni n'umwe mu batoza b’itorero rw’igihugu Urukerereza. Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari ubutumwa yageneye urubyiruko n’abahanzi.
Mariya Yohana ufatwa nk’inararibonye mu muziki w’u Rwanda mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yagaye bikomeye abahanzi bo hambere bagiye bakora ibihangano bigamije kubiba urwango mu bantu banakungurira abantu kwica abandi no kwitabira Jenoside bakica Abatutsi. Mariya Yohana yabajijwe ibyo umuhanzi wo muri iyi minsi yakabaye akora mu rwego rwo kubaka igihugu gishya.
Mariya Yohana yifatanyije n'abandi kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, abahanzi n'abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mariya Yohana yatangaje ko abahanzi n’urubyiruko muri iyi minsi bumva cyane kandi bumva ibyo bigishwa byiza bijyanye no kubaka igihugu. Yatangaje ko urubyiruko rumaze gusobanukirwa neza ko igihugu cy’u Rwanda ari igihugu cyabo.
REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MARIYA YOHANA
TANGA IGITECYEREZO