RFL
Kigali

Lupita Nyong’o yategetswe gusaba imbabazi ku gace yakinnye muri ‘Us’ nk’ufite ubumuga mu mivugire

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:2/04/2019 18:18
0


Muri iyi minsi filime iri kugarukwaho kenshi ni “Us” ikaba ari filime irimo aho iteye ubwoba. Lupita Nyong’o wayikinnyemo yakomeje kotswa igitutu kubera aho yakinnye atabasha kuvuga neza abwirwa na benshi ko agomba gusaba imbabazi.



Iyi filime yarebwe n’abatari bake ‘Us’ yaranacuruje cyane ariko nyuma itungwa intoki na benshi dore ko hari abavuga ko Lupita Nyong’o yibasiye ndetse akanabangamira abafite ubumuga by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutavuga cyangwa abarwara indwara yitwa ‘Spasmodic Dysphonia.’ Iyi ndwara, umuntu uyifite aba avuga akegera aho agaceceka, bikamugora cyane kuko aba ameze nk’udidimanga ku buryo kumva ibyo avuze biba ari ingorabahizi kuko imitsi yo mu nkanka n’ifasha ururimi kwikaraga mu kanwa biba bifite imbaraga nke cyane mu mikorere.

Ku babashije kureba ‘Us’ hari aho umuryango we uba usa n’uwatewe bari mu kiruhuko bakajyanwa ahantu hateye ubwoba. Rero mu mikinire, nk’umunyempano Lupita yagombaga gukina mu myanya ibiri harimo aho yagombaga kuvuga mu buryo nk’ubw’udidimanga ariko bitari ibimenyerewe nkokutavuga. Ijwi (imivugire) ya Lupita rero, yatumye ubuyobozi bwa National Spasmodic Dysphania Association (NSDA) ni ababana n’ubwo bumuga babigiraho ikibazo ndetse bakaba bataranabikunze uburyo yabikinnye nk’uko TUKO.co.ke dukesha iyi nkuru ibigaragazaImage result for lupita nyong'o

Lupita Nyong'o muri filime iteye ubwoba 'US'

Icyababaje ababishinzwe ni uko bituma hari ababifata ukundi nk’uko babivuze bati “Kimwe mu bintu bikomeye cyane ku bafite ubumuga, ni uko hari abantu biyumvira ibindi bagendeye ku ngendo, imvugo cyangwa ibikorwa kandi ugasanga akenshi baba batanafite ubumenyi ku mpamvu ibitera…Turabyumva ko kumvikanisha ririya jwi ry’fite Spasmodic Dysapania byari nk’uburyo bwo kumvikanisha uwo yari we mu mikinire ye. Ikitugoye twe ndetse n’ibihumbi by’abantu babana na Spasmadic Dysphania, ni uko muri iyi Asosiyasiyo ku ijwi ryabo byumvikana nk’abari guhigwa.”Byumvikane ko kuri bo bibagoye kumva ishingiro ryabyo.


Role Lupita Nyong'o yakinnye muri 'US' nk'utababasha kuvuga neza yababaje abafite icyo kibazo

Gusa Lupita Nyong’o mu kwicisha bugufi kwinshi yavuze ko yagerageje gufata igihe cyo kwiga kuvuga muri ubwo buryo nk’umurwayi wa Spasmodic Dysphania nk’uko muri script byari byanditse ndetse anabisabira imbabazi agira ati “Nahuye n’abantu niga uburyo bigoye kugira icyo kibazo kandi rwose ndabyumva uko hari n’abaftwa ukundi kubera byo. Sinari nziko kuvuga kuriya bizagera kure cyane, Sinari ngambiriye kubabaza bariya bantu (bafite ubwo burwayi). Nsabye imbabazi buri muntu wese naba narakomerekeje mu buryo ubwo ari bwo bwose.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND