Richard Chamberlain, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye cyane muri sinema ya televiziyo no mu mafilime akomeye, yitabye Imana afite imyaka 90 azize ingaruka z’ikibazo cy’ubwonko (stroke) aho yari atuye muri Hawaii.
Chamberlain yari icyamamare kuva mu myaka ya 1960, azwi cyane muri filime nka Dr. Kildare, Shogun na The Thorn Birds, ndetse yegukanye ibihembo bitatu bya Golden Globe.
Yavutse ku wa 31 Werurwe 1934 i Beverly Hills, California, akaba yari umuhungu wa kabiri wa Elsa Winnifred na Charles Axion Chamberlain. Nyuma yo kurangiza amashuri muri Beverly Hills High School mu 1952, yakomereje muri Kaminuza ya Pomona aho yize ibijyanye n’ubugeni.
Nyuma yaho, yinjiye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1956 na 1958, ari naho yatangiye gukunda sinema no gukina filime.
Mu 1961, yabonye amahirwe yo gukina muri Dr. Kildare, aho yakinaga ari umuganga witwa Dr. James Kildare. Iyi seriyeri yamugize icyamamare mu gihugu hose ndetse inamuhesha igihembo cya Golden Globe nk’umukinnyi mwiza wa televiziyo.
Nyuma yaho, yakomeje kwigaragaza mu yindi mishinga ikomeye irimo The Three Musketeers (1973), The Towering Inferno (1974) na The Count of Monte Cristo (1975).
Muri 1980, yagaragaye muri Shogun, aho yakinaga nk’umwongereza witwa John Blackthorne wageze mu Buyapani akahabonera ubuzima bushya. Uru ruhererekane rwa televiziyo rwamuhesheje igihembo cya kabiri cya Golden Globe.
Nyuma y’imyaka itatu, yagarutse mu yindi filime ya televiziyo y’ibihe byose yitwa The Thorn Birds (1983), aho yakinaga nk’umupadiri Ralph de Bricassart, yongera kwegukana ikindi gihembo cya Golden Globe.
Uretse ibyo bikorwa bikomeye, Chamberlain yagaragaye no muri filime The Bourne Identity (1988) akinamo nka Jason Bourne/David Webb, mbere y’uko iyi nkuru yongerwa gukinwa na Matt Damon mu yindi mishinga yasohotse mu myaka ya 2000.
Nk’uko bitangazwa na Reuters, mu buzima bwe bwite, Chamberlain yari umutinganyi, n’ubwo yabitangaje ku mugaragaro nyuma y’imyaka myinshi ari ibanga.
Mu gitabo cye Shattered Love: A Memoir cyasohotse mu 2003, yagaragaje uburyo yakuriye mu gihe bigoranye kuba umuntu yavuga ibijyanye n’ubuzima bwe bwite bw’urukundo. Yari amaze igihe kirekire mu mubano na Martin Rabbett, umwanditsi n’umukinnyi wa filime.
Uretse gukina filime, Chamberlain yari n’umuririmbyi. Indirimbo ye Theme from Dr. Kildare (Three Stars Will Shine Tonight) yasohotse mu 1962, ikaba yarageze ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa Billboard Hot 100, bigaragaza ko yari umuntu ufite impano nyinshi.
Richard Chamberlain yasize umurage ukomeye muri sinema, cyane cyane mu rwego rwa televiziyo, aho yatumye abakinnyi b’ingenzi bagaragaza ubuhanga n’ubushishozi mu nkuru zitandukanye. Ku myaka 90, yari umwe mu bakinnyi ba filime bazahora bibukwa mu mateka ya sinema ku isi hose.
Richard Chamberlain yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO