Filime nyarwanda y’uruhererekane yitwa "Ikarita y’Urupfu" ni imwe mu zifite ubutumwa bukomeye bugamije kwigisha sosiyete ko ubuhemu atari umuco mwiza kuko burangira bugarutse ku wabukoreye.
Iyi filime ishingiye ku nkuru y’umugabo washakanye n’umugore ufite umwana, ariko mu gihe bari kumwe, uwo mugore abyara undi mwana utari uwe. Uyu mugabo wari umukire yaje kwitaba Imana, ariko mbere yo gupfa, yasize yararaze imitungo ye ku mwana we wa mbere.
Nyuma y’urupfu rwe,
uyu muryango wahuye n’intambara hagati y’aba bana bombi, ndetse na nyina
washakaga kwigarurira iyo mitungo yose.
Iyi filime yanditswe ikanayoborwa n’umusore witwa Cobby. Mugwaneza Abdul, ushinzwe kuyimenyekanisha, avuga ko intego yayo ari ukwigisha Abanyarwanda ingaruka z’ubuhemu.
Yagize ati: “Igaragaramo ubuhemu
bubera mu miryango, mbese ni ukwerekana ko nta muntu ugomba kubaho ahemuka kuko
kubaho ni ukubana.”
Mugwaneza Abdul yinjiye muri sinema mu mwaka wa 2012, anyura mu mishinga ya filime zitandukanye nka Amarira y’Urukundo, Inzozi Mbi, Isi Ntisakaye n’izindi. Nubwo atangiye afite inzozi zo kwandika no kuyobora filime, yahuye n’imbogamizi zitandukanye.
Yagize ati: “Byabanje kugorana kubona
uko ninjira mu mwuga, bigera aho ncika intege. Ariko nyuma naje gushaka
igishoro kugira ngo nkore filime zanjye.”
Uyu munsi amaze gukora uduce dutandatu twa Ikarita
y’Urupfu, nubwo atahwemye guhura n’imbogamizi. Ati: “Hari igihe ubura
umukinnyi wujuje ibyo wifuza cyangwa abakinnyi ntibubahirize igihe. Gusa buri
kibazo duhura nacyo kigira isomo kidusigira.”
Yongeraho ko nubwo sinema Nyarwanda igenda itera imbere, haracyari inzitizi nyinshi mu bijyanye no gutunganya filime. Ati: “Hari ibintu uba wumva wakora ariko ntibishoboke bitewe n’aho tugeze mu iterambere.”
Avuga ko uyu munsi abenshi bakora sinema babitewe n’ubwitange n’urukundo, kuko
bisaba gushora amafaranga menshi wizeye ko ejo hazaza bizatanga inyungu.
Iyi filime y’uruhererekane irimo abakinnyi
bamenyerewe muri sinema Nyarwanda, barimo Nyirankotsa, Scott, Kevine Dangote,
Sharon uzwi muri Indaya y’Umutima, Rachel uzwi muri My Father in
Law, Sandrine wakinnye muri Urukundo rw’Inzitane, n’abandi
benshi.
Ikarita y’Urupfu ni filime y’uruhererekane ifite isomo rikomeye ku muryango Nyarwanda. Yerekana ko ubuhemu bushobora kwangiza ubuzima bw’abantu, kandi ko uwugize inama yo guhemuka akenshi yisanga mu bibazo.
Ni filime itanga umucyo ku buryo abantu bakwiye
kubana mu kuri no mu rukundo, aho kubaho mu buhemu bwakurura amakimbirane. Iyo
‘Ikarita y’ubuhemu’ umuntu yihitiyemo kuyikinisha, ishobora kumugarukira ikaba
iy’urupfu.
Mugwaneza Abdul yasobanuye ubutumwa bukubiye muri Filime yitwa "Ikarita y'urupfu"
Ni Filime igaragaramo abakinnyi bamamaye muri Cinema Nyarwanda
Nyirankotsa ni umwe mu bakina muri iyi filime
Scott ni umwe mu bakinnyi ba filime "Ikarita y'Urupfu"
Kevine Dangote
Cobby
Shalon
Rachel
Sandrine
REBA AGACE KA FILIME "IKARITA Y'URUPFU" IGARAGARAMO IBYAMAMARE
TANGA IGITECYEREZO