Kuri uyu munsi tariki 30 Werurwe 2019 habaye umuganda rusange uba buri kuwa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi mu Rwanda. Mu muganda w’uyu munsi, MTN na KLab, ARC, MINIMA ndetse na UNHCR bifatanyije n’impunzi zo mu nkambi ya Gihembe bafatanya gutera ibiti ndetse hanatangwa mudasobwa.
Mu nkambi ya Gihembe no mu nkengero zayo bakunze
guhura n’ikibazo cy’isuri itembana imyaka n’ibindi, ni muri urwo rwego MTN n’abakozi
bayo bagiye gukorera umuganda muri iyo nkambi aho bateye ibiti bizafasha mu
kurwanya isuri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kurushaho. Si MTN gusa, na
ARC (American Refugee Committee) na MINIMA ndetse na UNHCR.
Abakozi n'abayobozi ba MTN bakoze umuganda batera ibiti
Gutera ibiti birangiye habaye ibiganiro ndetse n’ihererekanyabikorwa
aho impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zahawe impano na MTN Rwanda. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abana benshi cyane ugereranyije n’ababyeyi aho bahuriye ku kibuga
cya Basketball. Pascasie Mukansoneye, Umuyobozi w’inkambi ya Gihembe yavuze ko
iki gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije cyabanejeje cyane kuko kimwe mu bibazo
by’ingutu bahura nabyo harimo isuri ndetse n’ubumenyi buke.
Abayobozi ba MTN, ARC, UNHCR, MINIMA, KLab bafatanyije gutera igiti
Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yagejeje ku
bari bari aho yagize ati “Si ubwa mbere
tugiye mu muganda ariko ni ubwa mbere tuwukoreye muri iyi nkambi ya Gihembe. Nishimiye
ibigezweho ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ARC, UNHCR ndetse na KLab mu
gutanga mudasobwa dufatanyije n’ibindi bigo. Izi mudasobwa zigiye kuba rimwe mu
mashuri avutse aha kandi twizeye ko hari abazabyungukiramo bagatera imbere.
Tubijeje ko tuzagaruka kureba niba abazikoresha hari icyobamaze kunguka.”
Umuyobozi mukuru wa MTN, Bart Hofker
Habayeho ikimenyetso cy’igikorwa cyo guhererekanya
Mudasobwa, aho umuyobozi wa MTN Rwanda yashyikirije mudasobwa umuyobozi wa UNHCR, nawe
akayishyikiriza uwari uhagarariye MINIMA nawe akayiha uwa ARC ikagera ku
wuhagarariye impunzi zo mu nkambi za Gihembe. Nk’uko igitekerezo MTN
yakigejejweho n’umukozi wa KLab wari wumvise umushinga wa bamwe mu rubyiruko rw’impunzi,
MTN yatanze mudasobwa 15 zo mu bwoko bwa HP za Desktop ndetse yemera no kubaha
Internet y’umwaka wose wishyuye aho bajya babasha kuvugana nababo bari i
mahanga bifashishije murandazi. Na UNHCR ikaba yemeye icyumba izi mudasobwa
zizaterekwamo, Computer Lab.
Habayeho gushyikiriza mudasobwa ababa mu nkambi ya Gihembe
Umuyobozi mukuru wa UNHCR mu Rwanda, Nene Taibou
Cherif Diallo mu ijambo rye yagize ati “Turabashimiye
ko mwaje kudufasha kurwanya ikibazo cy’isuri kidukomereye ndetse na MTN
ikadutekereza kandi ikatugezaho mudasobwa nk’inkunga ku batuye muri iyi nkambi
ya Gihembe. Abarenga 48 ni urubyiruko kandi bariteguye kwiga amasomo yabateza
imbere ndetse na barumuna babo bazazifashisha maze imbogamizi y’ubumenyi buke
icike burundu. Ahubwo muzanabashakire akazi nyuma yo kwiga kandi twabasaba ko
muzabigeza no mu zindi nkambi ibi byiza ntibibe ibya hano gusa.”
Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Nene Taibou Cherif Diallo
Impunzi ziri mu nkambi ya Gihembe iherereye mu
Karere ka Gicumbi, zose hamwe ni 13,091 higanjemo abana benshi. Sosiyete y’itumanaho
ya MTN yabahaye mudasobwa 15 ndetse banabishyurira internet y’umwaka wose.
Abaturage bo mu nkambi ya Gihembe
ANDI MAFOTO:
Habanje gukorwa umuganda
Abana batwazaga abakuru ibiti byo gutera
Abatuye mu nkambi ya Gihembe abenshi ni urubyiruko n'abana bakiri bato
Ababyinnyi ba MTN basusurukije abari bari aho
Ibikaritobyajemo za Mudasobwa
Alain Numa umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda
Ababyinnyi bo mu nkambi ya Gihembe
Inkambi ya Gihembe
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO