RURA
Kigali

Dutemberane muri Nihe Mart icuruza ibikoresho bigezweho utabona ahandi ku isoko-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:1/04/2025 7:21
0


Nta muntu umenya ibintu byose bigezweho ahubwo igisabwa ni ugusoma no gusura abahanga mu bikoresho bigezweho aribo nihemart.rw.



Ubusirimu ntibugaragarira mu mafaranga ari kuri konti cyangwa kwambara neza gusa, ahubwo ibyo uhaha n’ibyo utunze ni byo bigaragaza urwego rw’ubusirimu bwawe.

Nihe Mart ni urubuga rucuruza ibicuruzwa bitandukanye kandi bigezweho aho umwihariko wabo ari ukugeza ku baturarwanda ibicuruzwa bitari byamamara hirya no hino mu gihugu kandi by’ingirakamaro ku giciro gito.

Aha byumvikane ko ugurira kuri nihemart.rw aba atandukanye n’uhaha ibicuruzwa ahandi hose kuko umwimerere n’imikoreshereze y’ibyo bikoresho itandukanye.

Mu bicuruzwa utasanga ahandi bafite, harimo amatara y’utunyugunyugu twaka dufata ku rukuta, Amatara wacana areba hejuru kuri parafo inzu igatanga uruvange rw’urumuri mu mabara atandukanye, Indorerwamo zifite n’amatara yazo afashe uwireba kwibona neza;

1.8L humidifier igufasha guhumuza icyumba, saloon n’ahandi hanini kandi itanga umwuka mwiza, ELectric brush igufasha gukora isuku mu kanwa neza kandi udashyizemo imbaraga nyinshi.

Hari kandi Aga-fan ko kuri computer, mu modoka n’ahandi hajya USB, Agakoresho gatubura amashusho yo muri telephone ukayabona nk’ureba televiziyo, Mini Table Soccer Game mwakiniraho muri babiri, laundry bag ushobora gushyira mu cyumba, muri saloon n’ahandi.

Bimwe mu bindi byinshi bihari harimo kandi indorerwamo itameneka ushobora gushyira mu cyumba, saloon, igikoni n’ahandi 30*60, amaherena meza, udukomo, udukufi, amasaha, imikandara …

Nihe-mart ifite intego yo kuba igisubizo cy'abibaza ngo NIHE nakura igikoresho runaka. Bateganya kandi ko mu minsi ya vuba, baba bafite ibikoresho bigera kuri 70% y’ibiba ku Isi, bityo ntihagire umunyarwanda uzongera kwifuza ikintu ngo agitumize hanze cyagwa ngo akibure.

Ikiza cyo guhahira kandi kuri Nihe-mart ni uko uguze ibicuruzwa bitatu agezwaho ibyo bicuruzwa ku buntu, mu gihe uguze ibiri munsi ya bitatu ari muri Kigali yishyura 1,000Rwf naho mu nkengero za Kigali akishyura 1,500Rwf kugera kuri 2000Rwf mu ntara we akishyura 2,000Rwf.


Indorerwamo inkunjwa ndetse ikagira n'itara ku mpande rifasha uri kwireba, kwibona neza 


Aha ikoreshwa iyo ushaka ko mu nzu yawe hazamo urumuri rw'amabara atandukanye, ukagatereka ahantu kakabonesha hejuru urumuri rukagaruka hasi


Ku bakunda imikino, nabo bashyizwe igorora bazanirwa ubwoko bw'imikino butandukanye utasanga ahandi


Abantu babiri bakina uyu mukino


Iki gikoresho cyifashishwa mu kurambura umusatsi neza kandi vuba


Igisokozo gikunjwa amenyo yacyo


Tripod ya telephone ifite n'itara ryayo riri kumwe na mikoro

Mikoro zikoreshwa kuri telefone zigafata amajwi meza


Phon bath imanikwa mu bwogero bagashyiramo telephone kugira ngo itajya mu mazi


Tapi yo gukoreraho yoga

Itara rimanikwa cyangwa rigafata ku gikuta rikagenzurwa na terekomande


Isaha n'umukandara wayo



Nihe Mart igeza ibicuruzwa ku bakiriya bayo



Abageza ibicuruzwa ku bakiriya baba bafite ibirango bya Nihe mart


Ibicuruzwa bigera ku bakiriya kandi nta kibazo bigize

Ushaka kureba ibindi bicuruzwa cyangwa se guhaha, sura urubuga www.nihemart.rw 


AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND