Muri iyi minsi filime iri kubica bigacika dore ko ari nayo yagurishijwe cyane mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ni filime iteye ubwoba cyane igaragaramo bamwe mu bakinnyi barimo Lupita Nyong’o wanagarutse ku buryo budasanzwe nyina yarebyemo iyo filime.
Iyo filime nta yindi ni ‘Us’ yari imaze iminsi
ivugwaho cyane mbere y’uko isohoka, ikaba yaragiye hanze ku wa 5 w’icyumweru
tuvuyemo. Lupita Nyong’o na mugenzi we Winston Duke bakinanye muri Black
Panther ni bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime ‘Us’ iteye ubwoba
cyane yo mu bwoko bwa Thriller.
Mu cyumweru gishize rero, Lupita Nyong’o yajyanye
ababyeyi be; Guverineri wa Kisumu, Prof Anyang’ Nyong’o se umubyara na Dorothy
Nyong’o nyina umubyara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho iyo filime ‘Us’
yagombaga kwerekanwa ku nshuro yayo ya mbere. Lupita yatangaje ko aho bari
bicaye bari batewe ubwoba cyane n’ibyo barebaga naho nyina we akaba
ataranabashije kureba iyo filime kubera ubwoba.
Lupita Nyong'o yajyanye ababyeyi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bamurikiye Filime 'Us'
Lupita yatangarije American Press dukesha iyi nkuru
uko nyina yari ameze ati “Maman yari afite
ubwoba bwinshi ari kureba iyi filime. Ubundi yayirebye amaso afunze n’amatwi
afunze. Mu by’ukuri nta n’iyo yabashije kureba.” Lupita kandi yakomeje
avuga ko kuva na kera yakundaga gutera abantu ubwoba ndetse na nyina umubyara
atamusize inyuma.
Nyina wa Lupita Nyong'o yatewe ubwoba na Filime 'Us' umwana we yakinnyemo
Mu bwana bwe yajyaga atera nyina ubwoba akamwihisha
munsi y’igitanda kugira ngo amukange nk’uko abyihamiriza ati “Iyo yabaga avuye muri Kenya, nagombaga
kumukanga byanze bikunze. Naryamaga munsi y’igitanda cye mbere y’uko ajya
kuryama, nkaza kuvumbukamo nkamukanga mvuga ngo ‘Uri kunshakisha?’ yahitaga
yikanga kuko nabaga mutunguye.”
‘Us’ niyo filime yo mu bwoko bwa bwa Thriller isohotse muri uyu mwaka ikaba iri gucuruzwa na Universal ndetse kubera n’uburyo Lupita na Winston bari basanzwe barakunzwe cyane muri Black Panther yakanyujijeho muri 2018 muri weekend yo yonyine yinjije $70,250,000 muri Amerika gusa, ku isi hose imaze kwinjiza $86,950,000. Kuyikora byatwaye miliyoni 20 z’amadolari, yanditswe, ikorwa ndetse inayoborwa na Jordan Peele benshi bamenye muri filime zisekeje.
TANGA IGITECYEREZO