RFL
Kigali

Bugesera: MTN Rwanda yateye inkunga ya miliyoni ebyiri n'igice abakobwa n'abagore bize umwuga wo kogosha no gusuka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2019 13:40
0


MTN Rwanda yafunguye ku mugaragaro koperative y'abakobwa n'abagore bo mu karere ka Bugesera batagize amahirwe yo gukomeza amashuri no gukora indi mirimo, bakishyira hamwe bakiga umwuga wo kogosha no gusuka. MTN yateye iyi koperative inkunga ya miliyoni ebyiri n'igice.



Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iyi koperative cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2019 kibera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata aho iyi koperative ikorera. Iyi koperative yitwa 'Bugesera Beauty and Salon services cooperative' ikaba igizwe n’abantu 100.

Sebatware umuyobozi ushinze ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera yashimiye MTN yateye inkunga iyi koperative. Yavuze ko ari igikorwa cyakorewe urubyiruko rurimo abakobwa n’abagore batagize amahirwe yo gukomeza kwiga amashuri cyangwa gukomeza gukora indi mirimo ibateza imbere. Aba bakobwa n'abagore bize umwuga wo gusuka no kogosha bibafasha kuwigishwa n’abafatanyabikorwa ndetse bahabwa inkunga na MTN ya miliyoni ebyiri n'igice ari nabwo bahise batangiza salon yo kogosha no gusuka. 


Ubwo yasobanuraga kuri salon  aba bakobwa n'abagore batangije ku nkunga ya MTN Rwanda, Sebatware yagize ati: "Mu by’ukuri ni salon ifite agaciro gakomeye, ni inzu ikomeye iri mu mujyi wa Nyamata ni inzu ikunzwe cyane abantu baza gusabiramo serivisi. Ni igikorwa twatangije ku munsi w’abagore kijyanye na gahunda ya Leta yo kwikura mu bukene kandi tubifashijwemo n’ubuyobozi bwiza."

Ababa muri iyi kopetive bavuze ko mbere yo kuyijyamo babaga mu buzima bugoye cyane dore ko bamwe na bamwe babyariye iwabo ugasanga baragorwa no kubona ibikoresho by’ibanze. Nyuma yo guterwa inkunga na MTN bagashinga Salon, ubu babasha kwigurira ibikoresho by’ibanze ndetse ngo banabasha gufasha bagenzi babo. Bavuze kandi ko bifuza kwaguka bakagera no mu yindi mirenge yo mu karere ka Bugesera bagafasha abayituye nabo gushinga koperative zibateza imbere.


Chantal Kagame ubwo yaganiraga n'abanyamakuru

Chantal Umutoni Kagame ushinze Business and Corporate Affairs muri MTN Rwanda, aganira n'abanyamakuru yagize ati: "Uyu munsi twishimiye kuba hano, twaretse ibindi byose twaba twagiyemo gusangira n’abandi badamu i Kigali, ariko uyu muhango wari umuhango ukomeye kuri twebwe kuza guteza imbere abadamu bashoboye kwishyira hamwe bashaka kwivana mu bukene."

Yakomeje agira ati: "Mutumenyereye mu kwamamaza ibyo dukora, ejo bundi twashyize hanze agatelefone kagezweho mwarakabonye 'Ikosora' ariko ubu noneho abakoresha 'Ikosora' nabo twabibutse, abo rero ni aba badamu mwabonye, abadamu batari bafite icyo bakora mbere, abadamu bamwe baciriye gahati amashuri abandi bari bafite ibibazo, turavuga tuti tugomba gufatanya na Leta gahunda yo gufasha aba badamu."

REBA HANO UBWO MTN YARI YASUYE ABAKOBWA N'ABAGORE BIZE UMWUGA WO KOGOSHA NO GUSUKA


VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND