Kigali

Umunyamideri Jay Rwanda yamuritse imideri mu birori bikomeye muri Amerika bya ‘Philly Fashion Week ‘

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2019 9:30
1


Jay Rwanda, umunyarwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika, Kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwa mbere nyuma yuko yerekejeyo uyu wari unmunyamideri ukomeye mu Rwanda yamuritse imideri mu birori bikomeye bya ‘Philly Fashion Week ‘ imwe mu byubashywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Uwo musore ubusanzwe witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu, ni umwe mu bamurika imideri bakomeye mu Rwanda kuko amurika imideri mu gihugu no mu mahanga. Uyu musore ariko kandi yanitabiriye irushanwa rya Mister Africa International maze ku itariki ya 02 Ukuboza 2017 batangaza ko ari we waryegukanye ahigitse abandi basore b’ibigango baturuka mu bihugu 15 byo muri Afurika.

Bamuhaye ishimwe ringana n’amadorari ya Amerika 5000, abarirwa muri miliyoni 4RWf. Yizejwe kandi ko azajya akina filime zo muri Nigeria akanamamariza uruganda rumwe mu nganda zikomeye zo muri icyo gihugu. Icyakora nubwo yari amaze kubaka izina mu mwaka wa 2018 yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho anatuye muri iki gihe.

Uyu musore usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyigeze ahagarika ibikorwa bye byo kumurika imideri, kuri ubu uyu musore yamuritse imideri mu birori bya  Philly Fashion Week ‘ biri kubera muri Leta ya Philadelphia guhera tariki 5- 9 Werurwe 2019. Uyu musore akaba yitabiriye ibi birori abifashijwemo na kompanyi yitwa Legalalien Entertainment isanzwe ifasha abantu banyuranye mu bijyanye n’imyidagaduro.

Jay Rwanda

Iyi kompanyi yamufashije kumurika imideri muri ibi birori bikomeye muri Amerika niyo yabitangaje bwa mbere

Jay Rwanda

Jay Rwanda yishimiye kwitabira ibi birori bye bya mbere muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hunkoli 5 years ago
    nibyiza cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND